Jonathan Rafael da Silva ashobora kugaruka muri Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.06.2019 saa 23:16

Umunya Brazil Jonathan Rafael da Silva waherukaga gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kurangiza amasezerano y’amezi atandatu yari yasinye,ashobora kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports nkuko ubuyobozi bwayo bwabitangaje.

Mu kiganiro visi perezida wa Rayon Sports Me Muhirwa Freddy yagiranye n’abanyamakuru,yababwiye ko basabye uyu munya Brazil Da Silva ko yagaruka bakamuha amasezerano ababwira ko agomba kubanza guhura n’umugore we mbere yo kugira undi mwanzuro afata.

Jonathan Raphael Da Silva n’umuryango we mu biruhuko muri Bresil

Yagize ati “Da Silva yashakaga kuzana umuryango we kandi ntitwashoboraga kubitaho bose.Twamusabye ko yasubira muri Brazil akamarana n’umuryango we ukwezi yakumva bimukundiye akagaruka.Niwe uzatubwira umwanzuro gusa n’umutoza yatubwiye ko abanya Brazil bakunda abagore babo,niyumva ashaka kugaruka muri Rayon Sports azatubwira mbere y’uko umwaka w’imikino tumusubize mu bakinnyi.”

Me Freddy yavuze ko umukinnyi Sefu yagiye gucishwa mu cyuma ubu ari mu nzira zo gukira ku buryo ashobora kuzabafasha mu mikino y’igikombe cy’Amahoro iri imbere.

Tanga igitekerezo