Jonathan McKinstry yarangije kwishyurwa akayabo yishyuzaga Ferwafa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.04.2019 saa 12:57

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Jonathan McKinstry, yamaze kwishyurwa amafaranga yishyurizwaga na FIFA yatanzemo ikirego

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ryari ryahaye u Rwanda Tariki ya 25 Mata 2019 nk’umunsi ntarengwa, ngo rube rwamaze kwishyura asaga $215,000 rubereyemo uwari umutoza w’Amavubi, Jonathan McKinstry, wirukanwe mu buryo budakurikije amategeko.

Jonathan McKinstry yamaze kwishyurwa Miliyoni 198 yishyuzaga Ferwafa

Kugeza ubu nk’uko byemezwa n’inzego zibishinzwe, uyu mutoza ubu yamaze kwishyurwa akayabo ka Miliyoni 198 Frws, mu rwego rwo kwirinda n’ibihano byari kuzahabwa u Rwanda harimo no kuruhagarika mu bikorwa by’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Tanga igitekerezo