Jonathan McKinstry yakiriye Bayisenge Emery muri Bangladesh

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.02.2019 saa 09:09

Jonathan McKinstry wahoze atoza Ikipe y’Igihugu Amavubi yishimiye kwakira myugariro Bayisenge Emery wasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club, ibarizwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Bangladesh.

Bayisenge yabonye ikipe nshya nyuma y’amezi atandatu yari amaze atandukanye na USM Alger yo muri Algeria yamusinyishije muri Kamena 2018 ariko umutoza wayo Thierry Forger ntiyamushima. Uyu musore yongeye kugera mu biganza bya McKinstry, babanye kuva muri Werurwe 2015 kugera muri Kanama 2016, ubwo uyu mutoza ukomoka muri Ireland y’Amajyaruguru yari mu Amavubi.

Uyu myugariro yashyize umukono ku masezerano azageza mu 2021 kuri uyu wa 31 Mutarama 2019. Yatanzweho ibihumbi $26 (akabakaba miliyoni 23 Frw), akazahembwa ibihumbi $10, asaga miliyoni 8 Frw.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, McKinstry yavuze ko yiteze byinshi kuri Bayisenge.  Ati “Nishimiye ko Bayisenge Emery abaye uwa mbere nsinyishije nk’umutoza mukuru wa SAIF Sporting Club. Intsinzi yubakirwa ku musingi ukomeye, kandi twizeye ko Emery azagira uruhare mu kuzana intsinzi muri SAIF.’’

Yakomeje avuga ko ubunararibonye bwa Bayisenge nka myugariro ukomeye wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, U23, U20 na U17 (yitabiriye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011) bizaha igitinyiro ubwugarizi bwa SAIF Sporting Club.

Bayisenge ari mu bakinnyi bitwaye neza mu Amavubi yatojwe na McKinstry ndetse yamufashije kugera mu mikino ya ¼ mu ihuza abakinnyi bakina imbere muri za Shampiyona, CHAN, yabereye mu Rwanda mu 2016. Bayisenge yazamukiye muri Isonga FC, akomereza muri APR FC yamazemo imyaka itanu kugeza muri Nzeri 2016 mbere yo kwerekeza muri KAC de Kénitra yo muri Maroc. Uyu myugariro watangiye gukinira Ikipe Nkuru y’Amavubi mu 2012, amaze guhamagarwa inshuro 37.

Ku wa 28 Mutarama 2019, Bayisenge n’abandi bakinnyi babiri bashya ari bo Jamal Bhuyan na Jafar Iqbal basabanye n’abafana b’ikipe ye nshya mu birori byabereye mu Mujyi wa Mymensingh. Saif Sporting Club yarangije shampiyona iheruka ya Bangladesh ku mwanya wa kane, muri shampiyona imaze imyaka itandatu gusa ikinwa kuko yatangiye mu 2012.

Iyi kipe yerekejemo yo imaze imyaka itatu gusa ibayeho kuko yashinzwe mu 2016. Yakirira imikino yayo kuri Rafiq Uddin Bhuiyan Stadium yakira abantu ibihumbi 12.Muri Shampiyona y’uyu mwaka iri ku mwanya wa gatatu muri Bangladesh Football Premier League imaze gukinwa imikino itatu, ikurikiye Arambagh Krira Sangha na Sheikh Russel zose zifite amanota atandatu.

Tanga igitekerezo