Johnson Bagoole wakinnye mu Rwanda yitabye Imana

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 22.06.2018 saa 03:20

Umukinnyi wo mu bihe bya hise mu ikipe ya Uganda Cranes, Johnson “JohnyBagz” Bagoole, yitabye Imana afite imyaka 38, uyu mukinnyi yakiniye ikipe nyinshi zo mu kiciro cya mbere mu Rwanda.

Bagoole wakinaga hagati yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa kane mu bitaro Lira Regional Referral Hospital azize indwara yitwa Cryptococcal meningitis, ubwoko bw’igituntu bukunze kwibasira abafite virus ya SIDA.

Bagoole yakinnye muri Rayon Sports na APR FC atarajya muri Kenya

Simon Musoke wakinanye na Bagoole mu ikipe ya Bukavu Dawa muri Congo Kinshasa yemereye ikinyamakuru Kawowo Sports ko uyu mugenzi we yitabye Imana kandi babuze umuntu ukomeye. Yagize ati “Ni inkuru mbi, Intare iragiye.Twapfushije Johnson Bagoole. Yapfiriye kuri Lira Regional Referral Hospital yajyanywe ku wa gatatu. Turareba uko twasubiza umurambo i Kampala, tukawujyana aho avuka.”

Yavuze ko amakuru ajyanye n’ibyo kumushyingura azamenyeshwa nyuma. Hari hashize ukwezi bivugwa ko Bagoole arwaye Malaria, ariko ageze ku bitaro bya Lira biherereye mu majyaruguru ya Uganda, bamusanzemo indwara yitwa Crytococal Meningitis.

Bagoole yatangiriye mu ikipe y’iwabo yitwa Iganga Town Council, azamuka akinira Express Football Club, ndetse aza gukina no mu Rwanda muri Atraco (yarasenyutse), APR FC na Rayon Sports.

Yakomereje muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka Sports Club, ahava ajya muri AS Vita Sports Club yo muri Congo ndetse na Bukavu Dawa.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo