Jacques Tuyisenge agejeje Gor Mahia ku mwanya wa 3

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.05.2016 saa 09:24

Gor Mahia yatsinze Muhoroni Youth ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 12 mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya ihita  igera ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Gor Mahia yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na George Odhiambo ku munota wa 8 w’umukino, ndetse amakipe yombi ajya kuruhuka K’Ogalo bayoboye n’igitego 1-0.

Mu gihe Muhoroni Youth bizeraga kwishyura mu gice cya kabiri cy’umukino, Jacques Tuyisenge yaboneye Gor Mahia igitego cya kabiri, icye cya 5 mu mikino 6 amaze gukinira Gor Mahia muri shampiyona.

Jacques Tuyisenge yatsinze igitego cya 5 mu mikino 6
Jacques Tuyisenge yatsinze igitego cya 5 mu mikino 6

Nubwo Gor Mahia yaje gusigara ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo Ernest Wendo yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 76, ku ikosa yari akoreye kuri Bebeto Lwamba wanakiniye APR FC, yaje gutsinda umukino ndetse igera ku mwanya wa gatatu n’amanota 20.

Gor Mahia: Boniface Oluoch, Karim Nizigiyimana, Eric Ouma, Musa Mohammed (Bernard Odhiambo,80), Harun Shakava, Khalid Aucho, Ernest Wendo, Godfrey Walusimbi, Innocent Wafula (Francis Kahata, 70), Jacques Tuyisenge, George Odhiambo (Jacob Keli,70)

Abasimbura batakoreshejwe: Jerim Onyango (GK), Abouba Sibomana, Eric Ochieng, Enock Agwanda

Muhoroni Youth: Farouk Shikalo, Franklyne Osama (Lwamba Bebeto, 70), Wellington Ochieng, Fan Ngaira, Paul Michuka, Abdalla Hamisi, Moses Arita, Kennedy Rono, Wycliffe Ochomo, Abbas Akinyemi ( Francis Ochola, 65), Yusuf Mohammed (Benjamin Mosha,60)

Abasimbura batakoreshejwe: Timothy Igweta, Wycliffe Nyangechi, Kelvin Omondi, Samuel Ndungu.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo