Ivan Minnaert yaba ashaka kujyana Ismaila Diarra muri AFC Leopards ?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.04.2016 saa 21:27

Umutoza w’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya, umubiligi Ivan Minnaert wavuye muri Rayon Sports yatangaje ko agiye kugura rutahizamu w’umunya Mali Ismaila Diarra ukinira Rayon Sports kugira ngo azamufashe kwitwara neza muri Kenya nyuma yo gusezeranya abakunzi b’iyi kipe ko azabaha igikombe uyu mwaka.

Minnaert akaba yahakanye amakuru yavugaga ko yaba yifuza kugura Sugira Ernest, ahubwo yemeza ko mu mezi abiri asigaye ngo isoko ry’igura ry’abakinnyi ritangira muri Kenya, azashaka uburyo azana Ismaila Diarra dore ko ariwe wamuzanye muri Rayon Sports amukuye muri Maroc.

“Ntabwo nagura umukinnyi ntazi neza. Ninjye wazanye Ismaila (Diarra) mu Rwanda muri Gashyantare, nzi ibyo yabasha gukora. Mu mikino itanu iheruka, yatsinzemo ibitego 4, uwo niwe rutahizamu dukeneye. Afite amasezerano agera muri Kamena muri Rayon Sports, kuva icyo gihe tuzatangira kumwegera tuvugane nawe”– Minnaert atangariza Capital Sport.

Uyu musore w’imyaka 24 akaba yarakiniye ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania mbere yuko ajya muri Maroc mu ikipe ya Shabab Atlas Khenifra Club.

Minnaert na Ismaila Diarra
Ivan Minnaert na Ismaila Diarra

Mbere yuko imikino ya shampiyona isubukurwa, CHAN irangiye, Ivan Minnaert watozaga Rayon Sports yazanye uyu mukinnyi kuri ubu umaze kuyitsinda ibitego 4.

Nubwo yatsinzwe umukino wa mbere muri shampiyona ya Kenya, batsindwa na Nairobi City Stars 1-0, Ivan Minnaert ngo yizeye neza ko Ingwe (AFC Leopards) izaguma kwitwara neza .

”Intego yanjye ni ukuza mu makipe atatu ya mbere ubwo imikino ibanza izaba irangiye, ibyo nitubikora, bizaduha icyizere cyo gutwara igikombe. Dukeneye kongera imbaraga mu ikipe yacu muri buri gice.”

Ivan Minnaert ngo akaba atarashimishijwe nab a rutahizamu afite ubu, badashobora kubyaza umusaruro uburyo babonye imbere ya City Satrs, byumwihariko Allan Katterega, aho yavuze ko byaruta akajya atangira ku ntebe y’abasimbura aho kubanza mu kibuga.

“Buri ighe iyo Katterega yabanje mu kibuga, avamo ntacyo akoze. Ariko iyo aje asimbuye, ahindura umukino. Sinzi niba aribyo byiza kuri we kuko buri mukino yakinnye atangiye mu kibuga, ntacyo yigeze akora kigaragara.”

Ivan Minnaert yasezeye kuri Rayon Sports nyuma y’umukino yari amaze gutsindamo Kiyovu Sports ibitego 2-0 ku munsi wa 12 wa shampiyona.

Ivan Minnaert akaba yarasinye mu ikipe ya AFC Leopards amasezerano y’imyaka ibiri. Iyi kipe ikaba ifite ibikombe 13 bya shampiyona ya Kenya, ariko imaze imyaka 18 idakoze imitwe y’intoki ku gikombe ndetse ahafi yabashije kwitwara neza, ni mu 2013 ubwo yabaga iya kabiri, irushwa na Gor Mahia yatwaye igikombe, amanota 10 yose.

Kuri ubu, AFC Leopards ifite amanota 14 ku mwanya wa gatatu, aho inganya na Tusker FC na Mathare United ziri imbere, ariko batandukanywa n’ibitego bazigamye.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo