Ivan Minnaert watozaga Rayon Sports, yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri AFC Leopards ya Kenya

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.02.2016 saa 15:03

Umubiligi Ivan Minnaert watozaga ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya, nyuma yo gusezera ku mirimo ye yari amazemo amezi agera kuri 3.

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatatu,   umubiligi Ivan Minnaert watozaga Rayon Sports yaratunguranye yinjira mu cyumba yagombaga kuganiriramo n’itangazamakuru, avuga ko yamaze kwegura kubera impamvu ze bwite, mu ikipe ya Rayon Sports.

Namaze gushyira aumukono ku masezerano y’imyaka 2, mu ikipe ya AFC Leopards, tike y’indege namaze kuyibona, ubu ngiye gutoza iyi kipe yo mu gihugu cya Kenya.” Ivan Minnaert.

minaert1

Uyu Mubiligi yari amaze gutoza ikipe ya Rayon Sports imikino 3 y’amarushanwa ikipe ya Rayon Sports, hakiyongeraho imikino y’igikombe cya Noheli, yari yateguwe na Rayon Sports ku bufatanye na Star Times, yasanze yaramaze gutangira.Mu mikino 3 y’amarushanwa atoje Rayon Sports, Ivan Minnaert yatsinzemo imikino 2 (Gicumbi FC na Kiyovu Sports) anganya umukino 1 na AS Muhanga.

Yatangaje ko imwe mu mpamvu itumye ahita asezera mu ikipe ya Rayon Sports, harimo kuba baramubeshye, ntibashyire mu bikorwa ibyo bari baramwijeje.Yagize ati: “ Ndi umuntu wubaha ijambo umbwiye cyane. Iyo umbwiye ko ari ku wa mbere uzashyira mu bikorwa ibyo wanyemereye, aba ari ku wa mbere. Ntabwo nyobewe ko ibibazo byabaho, ariko ntabwo kandi bivuga ko mara ibyumweru 2 cyangwa 3 ntegereje ibyo wowe wemeye nta gahato.Rayon Sports ntabwo twabanye nabi muri rusange, ariko hari bamwe babeshya, wenda atari n’impamvu zibaturutseho. Sinshaka guteza ibibazo, ariko mpisemo gusezera, nari maze ukwezi mbitekerezaho, kuko nabonaga benshi banyifuza, yaba muri Kongo Kinshasa na Kenya, mpisemo kugenda.”

Uyu mutoza akaba yakomeje atangaza ko ari umutoza ukunda amakipe agira abakunzi benshi, ari imwe mu mpamvu ahisemo n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

Kuri uyu wa kane mu rukerera, ni bwo Ivan Minnaert yavuye muri Hoteli yari acumbitsemo, yerekeza i Nairobi, kurangizanya n’ikipe ya AFC Leopards.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo