Itangishaka Blaise w’APR FC yatangiye imyitozo yoroheje

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.03.2017 saa 00:02

Nyuma y’igihe cy’amezi agera kuri ane yose amaze yaravunitse atanagaragara mu kibuga akanabagwa mu ivi rutahizamu w’ikipe ya APR FC Itangishaka Blaise yatangiye imyitozo yoroheje yiruka buhoro buhoro kugira ngo bimufashe kuba yagaruka mu kibuga ameze neza.

Itangishaka Blaise yavunitse ku mukino wa shampiyona wari wahuje ikipe ya Musanze na APR FC i Musanze hari taliki ya 05/11/2016 akorerwa ubuvuzi bw’ibanze mu bitaro bya Musanze,bukeye bwaho ajyanwa mu gihugu cya Maroc aba ariho avurirwa anabagwa mu ivi nyuma ahabwa amezi atandatu agomba kumara atagaragara mu kibuga.

Itangishaka Blaise
Nyuma y’icyo gihe cyose Itangishaka Blaise amaze, arimo arakurikiranwa n’abaganga ba APR FC ndetse ngo arimo kugenda amererwa neza nkuko yabitangaje agira  ati: ” ndumva birimo kuza buhoro buhoro ubu natangiye gukora imyitozo yoroheje nyuma y’amezi abiri ndimo gukorera imyitozo mu byuma byongera imbaraga (gym) kugira ngo bifashe itako ryange kugaruka neze mu mwanya waryo ndetse rinagire imbaraga birimo kuza niyo mpamvu ubu natangiye kwiruka buhoro buhoro.”
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo