Issa Bigirimana yasanze Sibomana Patrick muri Young Africans

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 29.05.2019 saa 12:58

Ba rutahizamu babiri bakomeye muri shampiyona y’u Rwanda Sibomana Patrick na Bigirimana Issa bamaze gusinyira ikipe ya Yanga Africans amasezerano y’imyaka ibiri ndetse bahabwa n’agatubutse n’iyo kipe ikunzwe cyane muri Tanzania.

Aba basore babiri bagiye kuganira n’ubuyobozi bwa Yanga kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,bamaze kumvikana n’iyi kipe aho bivugwa ko bose bahawe akayabo k’ibihumbi 25 by’amadolari kugira ngo basinye ndetse ngo bazajya bahembwa umushahara uri hejuru y’ibihumbi bibiri  by’amadolari buri kwezi.

Bigirimana Issa na Sibomana Patrick

Umutoza wa Yanga Mwinyi Zahera yishimiye imyitwarire y’abakinnyi bakomoka mu Rwanda nyuma yo gukorana na Haruna Niyonzima ndetse ngo na Kagere Meddie ukinira mukeba yamukoze ku mutima,ariyo mpamvu yemeye gusinyisha aba basore babiri.

Uretse aba bakinnyi bombi,Yanga Africans ngo irifuza umukinnyi wa Police FC,Mushimiyimana Mohamed kugira ngo nawe ajye kuyifasha guhangamura Simba SC imaze imyaka ibiri  ibatwara shampiyona.

Bigirimana Issa na Sibomana Patrick i Kanombe bavuye gusinyira Yanga Africans

Sibomana wakiniraga Mukura VS na Bigirimana Issa bahoze bakinana mu ikipe ya APR FC none bagiye gukinana mu ikipe ya Yanga Africans ifite abafana benshi kurusha andi makipe mu gihugu cya Tanzania.

Bigirimana Issa ntararangiza amasezerano mu ikipe ya APR FC ariyo mpamvu ngo ubuyobozi bwayo bwiteguye kumuhana bikomeye ndetse ngo bizamugora ko bamuha urwandiko rumurekura.

Tanga igitekerezo