Isonga itwaye igikombe cy’Amahoro ntiyaseswa-Muramira

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.06.2015 saa 12:03
Ikipe y’Isonga FC nitwara Igikombe cy’Amahoro ntizaseswa nk’uko hari hashize igihe abakinnyi bazi ko uyu ariwo mwaka wa nyuma bakiniye iyi kipe.
Byakunze kuvugwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe na Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) iyitera inkunga, mu biganiro bagiye batanga bavuze ko itazongera kubaho ahubwo amafaranga yayishyirwagamo azashyirwa mu kuzamura umupira mu bana mu gihugu hose.Isonga nubwo yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, iri kwitwara neza mu gikombe cy’amahoro ndetse yageze muri kimwe cya kabiri itsinze Espoir kuri penaliti, ikaba izahura na Rayon sports mu mikino ibiri ya kimwe cya kabiri.

isongafc
Umuyobozi w’Isonga Muramira Grégoire  yatangaje ko iyi kipe iramutse igize amahirwe ikagera ku mukino wa nyuma ndetse igatwara igikombe cy’amahoro, itaseswa yagumaho n’ubwo ibyemezo byo kuyisesa byari byarafashwe.Muramira yagize ati “murabona ko ikipe yacu iri kwitwara neza mu gikombe cy’amahoro, byose rero birashoboka twanagitwara, turamutse tugitwaye twavugana na MINISPOC tukareba n’ahandi dukura inkunga ikipe yacu ikagumaho, kuko ikipe itwaye igikombe cy’amahoro yitabira amarushanwa nyafurika, natwe rero twabanza tukayitabira.”

Muramira avuga ko icyo gitekerezo batarakivugana na MINISPOC, ariko bizeye ko bishobotse Isonga igatwara igikombe cy’amahoro na MINISPOC itakwishimira ko isenyuka. Uyu muyobozi akomeza avuga ko nta gahimbazamusyi abakinnyi bahabwa n’ubwo bari kwitwara neza mu gikombe cy’amahoro.

Muramira avuga kandi ko nta mukinnyi n’umwe w’Isonga urayivamo ngo agurwe n’indi kipe, ndetse ko n’amakipe avuga ko yasinyishije abakinnyi b’Isonga babikoze mu buryo butemewe kuko nta muyobozi bavuganye.

Umuyobozi wa siporo muri MINISPOC Bugingo Emmanuel  nawe yemeye ko iyo ngingo itaraganirwaho, ariko nawe yemeza ko Isonga iramutse itwaye igikombe cy’amahoro bareba icyo gukora kugira ngo idahita isenyuka nubwo bashobora kutayishyiramo amafranga.

Isonga izahura a Rayon sports tariki 27 Kamena 2015 mu mukino ubanza wa ½ w’igikombe cy’amahoro, umukino wo kwishyura ube tariki 01 Nyakanga 2015.

Indi mikino ya ½ izahuza APR na Polisi fc kuri aya matariki.

Source : Izuba rirashe
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo