Isonga FC yongereye amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.06.2017 saa 19:50

Ikipe y’Isonga irahabwa amahirwe yo kuzamuka muri shampiyona y’icyiciro cya cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo gutsinda igitego 1 ku busa As Muhanga mu mukino ubanza wa ½.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) aho umukinnyi w’Isonga witwa Cyitegetse Bogarde yinjije igitego ahesha amanota atatu ikipe ye.

Umutoza w’Isonga ari we Gatera Moussa nyuma y’umukino yavuze ko bitari byoroshye ku makipe yombi kuko yagaragaje imbaraga zidasanzwe ariko abakinnyi be babasha kubona amanota atatu mu mukino ubanza. Yagize ati “iyo amakipe ageze muri iki gihe yose akoresha imbaraga zidasanzwe kuko ariyo mahirwe yo kuba yazamuka mu cyiciro cya mbere ni nayo mpamvu natwe twabashije kubona aya manota abanza kugira ngo tuzabashe kuyagira impamba mu mukino wo kwishyura”. Avuga ko mu mukino wo kwishyura bagiye kuwitegura kugira ngo bazakomeze kwitwara neza.

Isonga irahabwa amahirwe yo kuzamuka mu cya mbere

Mbarushimana Abdou umutoza w’ikipe ya AS Muhanga yatangaje ko muri uyu mukino bagize amahirwe make cyane, ariko bitabaciye intege cyane ko umukino wo kwishyura uzabera ku kibuga cyabo.

AS Muhanga muri uyu mwaka uyu ubaye umukino wa mbere itsinzwe kuko mu mikino ibanza ndetse n’iyo kwishyura nta mukino yigeze itakaza.

Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Kamena uyu mwaka kuri Sitade y’i Muhanga, ari na bwo hazamenyekana ikipe igomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere.Undi mu mukino wa ½, Miroplast Fc yanganyije ibitego 2 kuri 2 na Rwamagana City.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo