Isonga FC yasezeye mu marushanwa yose ya Ferwafa ihindura inshingano

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.10.2017 saa 12:10 |

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Isonga yahinduriwe inshingano, iva ku guhanganira amanota mu marushanwa ya FERWAFA iba ishuri ry’umupira w’amaguru ryigisha abana gusa.

Umwaka w’imikino 2016-17 Isonga FC yari yabaye iya kabiri muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu Rwanda itsindira itike yo kujya mu kiciro cya mbere ariko ntibyakunda kubera ubushake bwa ba nyirayo.Yasimbuwe na Kiyovu sports mu cyiciro cya mbere bituma yo yemera kwigumira mu kiciro cya kabiri undi mwa. Nyuma y’iminsi mike iyo myanzuro ifashwe hamenyekanye andi makuru yemeza ko Isonga FC yasheshwe.

Abakinnyi bakomeye Isonga yareze bagaragara hano ni Danny Usengimana,Mugisha Francois,Niyonzima Olivier Seif,Muhire Kevin,Nzayisenga Jean d’Amour Mayor na Nshuti Savio

Umuyobozi w’iyi kipe Gregoire Muramira yabyemeje agira ati: “Nibyo Isonga ntabwo izongera guhatana mu marushanwa ya FERWAFA kuko ntabwo ikiri ikipe y’umupira w’amaguru. Ubu ntabwo yitwa Isonga ‘FC’ kuko bivuga Football Club, twitwa Isonga Football academy.

Twafashe uyu mwanzuro kuko twari tumaze imyaka itandatu duhangana n’amakipe akomeye uyu munsi tukamanuka mu kiciro cya kabiri kuko twazanye abakinnyi b’abana, bamara kumenyerana tukazamuka mu cya mbere, andi makipe akababenguka tukabatanga kuko ariyo ntego yacu ya mbere, bikarangira twongeye kumanuka. Twasanze atari byiza duhitamo gusezera mu marushanwa ya FERWAFA tugafata intego yo kurera abana tukabigisha umupira ariko tudahangana n’abashaka ibikombe.”

Isonga FC yashinzwe 2011 ihuriramo abakinnyi batarengeje imyaka 17 bari mu ikipe y’igihugu Amavubi yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda banakina igikombe cy’isi cyabereye muri Mexico.

Iyi kipe yazamuye benshi bafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda nka; Salomon Nirisarike, Emery Bayisenge, Michel Rusheshangoga, Olivier Kwizera, Celestin Ndayishimiye, Mico Justin, Patrick Sibomana, Savio Nshuti Dominique,Niyonzima Olivier seif n’abandi benshi.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App