Ismaila Diarra yabonye ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.01.2018 saa 14:46 | Yasuwe : 270

Umukinnyi Ismaila Diarra ukomoka mu gihugu cya Mali yarangije kubona ibaruwa imwemerera gukinira muri Rayon Sports nyuma y’igihe yari amaze abitegereje.

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yohereje ibihumbi 10 by’amadolari y’Amerika yasabwaga kugira ngo ibone ibaruwa isohora uyu musore muri DCMP yo muri RDC,nayo yahise ibyubahiriza imuha uru rwandiko.

Diarra ashimira abakunzi be baje ari benshi mu myitozo yo ku wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports yatinze kwishyura ibihumbi 10 by’amadolari Darling Club Motema Pembe (DCMP) yayisabaga kugira ngo uyu musore abone ibaruwa imwemerera gusohoka,ikaba ariyo mpamvu yatumye umusore Ismaila Diarra atagaragaye mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League.

Kubona ibyangombwa by’uyu musore,bizatuma Rayon Sports imukoresha ubwo shampiyona izaba isubukuwe kuko we yari asanzwe ari mu bakinnyi batanzwe na Rayon Sports mu ntangiriro za shampiyona.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka aho uyu munsi bivugwa ko irara yishyuye amafaranga yasabwe n’Amagaju FC kugira ngo ibone umusore Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App