Ishimwe Kevin na Ngama Emmanuel basinye muri As Kigali

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.06.2017 saa 00:01

Ishimwe Kevin wari rutahizamu w’ikipe ya Pepinieres FC kuri ubu ni umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali nyuma yo kuyiganamo ku masezerano y’imyaka ibiri izamugeza mu 2019.

Ishimwe Kevin yari amaze umwaka w’imikino muri Pepinieres FC yagezemo akubutse muri Rayon Sports, ikipe yamenyekaniyemo.

Amasezerano ya Ishimwe Kevin yasinyiwe (Imyaka ibiri) rimwe n’aya Ngama Emmanuel rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi uheruka kurangizanya na Mukura Victory Sport.

Ishimwe Kevin na Ngama Emmanuel ubu ni abakinnyi ba As Kigali

Gusa muri aya masezerano basinye bongeyeho ko bazatangira kuyakurikiza kuva tariki ya 4 Nyakanga 2017 kuko ngo ni bwo umwaka w’imikino uzaba urangiye abe ari nabwo bazatangira kubarirwa amezi y’imishahara.

AS Kigali yamaze gusinyisha abakinnyi babiri, kuri uyu wa kane kane tariki 15 Kamena 2017 yakiniye umukino wa nyuma wa shampiyona  i Rusizi aho yari yasuye Espoir FC birangira itsinze Espoir 1-0

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo