Ishimwe Claude ni we uyobora umukino w’ APR FC na Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 20.04.2019 saa 07:29

Itsinda ry’abasifuzi mpuzamahanga bayobowe na Ishimwe Claude rizayobora umukino wa APR FC na Rayon Sports ryamenyekanye.

Komisiyo ishinzwe abasifuzi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ iyoborwa na Gasingwa Michel wahoze ari umusifuzi mpuzamahanga, yamaze gutangaza abasifuzi bayobora imikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda, ‘AZAM Rwanda Premier League’.

Ishimwe Claude bita Cyucyuri niwe uzayobora umukino wa APR FC na Rayon Sports

Umukino uhatse indi y’uyu munsi uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2019 saa 15:30 kuri stade Amahoro. Abazayobora uyu mukino uba witezwe na benshi bamaze gutoranywa. Ni abasifuzi mpuzamahanga bayobowe na Ishimwe Claude bita Cyucyuri.

Azafatanya na Bwiriza Nonati na Mutuyimana Dieudonné ku mpande naho umusifuzi wa kane ni Hakizimana Louis bita Loup uri ku rutonde rw’abazasifura igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri.

Mu gihe habura imikino itandatu ngo shampiyona irangire, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri irasabwa gutsinda APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ngo igabanye ikinyuranyo cy’amanota irushwa inakomeze guhanganira igikombe cya Shampiyona. Ubu ikinyurano kiri hagati y’amakipe yombi ni amanota atandatu.

Tanga igitekerezo