Iranzi Jean Claude yasezeye kuri APR ahabwa ikarita itukura

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 18.07.2016 saa 00:02

Umukinnyi wo hagati w’APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Iranzi Jean Claude yasezeye ikipe ye APR FC yatwayemo ibikombe 13 mu myaka umunani yari ayimazemo.

Kuri iki cyumweru ubwo APR FC yahabwaga igikombe cya  shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere, Iranzi Jean Claude yakinaga umukino wa nyuma muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Uyu musore w’imyaka 26, yageze muri APR FC muri 2008 avuye muri Kiyovu sports.  Mu myaka ayimazemo nta mwaka atatwayemo igikombe.Yayihesheje ibikombe 13, birimo birindwi bya shampiyona, harimo n’icy’uyu mwaka (2009, 2010, 2011, 2012, 2014, 2015,2016).Harimo ibikombe by’Amahoro bitanu (2008, 2010, 2011, 2012, 2014), n’igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2010.

Iranzi Jean Claude yari amaze imyaka 8 muri APR FC
Iranzi Jean Claude yari amaze imyaka 8 muri APR FC

Nyuma y’umukino batsinzwe na AS Kigali 2-0, bya Twizerimana Onesme na Sugira Ernest, Iranzi akanabona ikarita itukura, yatangaje ko ashimira abayobozi, abakinnyi bakinanye muri iyi myaka muri APR FC, n’abakunzi bayo bamubaye inyuma. Yagize ati :“Ni imyaka ntavuga ko ari myinshi kuko APR FC ni ikipe nkunda, sinifuzaga kuyisohokamo. Ariko sinanavuga ko ari mike kuko nahungukiye inshuti nyinshi cyane. Ariko nk’uko nakomeje kubivuga, harageze ngo nsohoke, nkomeze kuzamura urwego rwanjye.”

Abajijwe umukinnyi bakinanye w’inshuti ye magara, uwo atazibagirwa mu bihe bye muri APR FC yavuze ati: “Muri iyi myaka nakinanye n’abakinnyi benshi ntazibagirwa. Uhereye kuri ba Mbuyu na Kabange (Kabange Twitte), nyakwigendera Mafisango Patrick, na ba Haruna na Migi, abo twakinanaga ubu bose ni inshuti zanjye, ariko reka mvuge Tity (Ntamuhanga Tumaine, Ni inshuti yanjye cyane muri iyi myaka yose.”

Iranzi yasezeye ahabwa ikarita y'umutuku
Iranzi yasezeye ahabwa ikarita y’umutuku

Avuga kuri uyu mwaka wa shampiyona, Iranzi yagize ati: “Wari umwaka ugoye. Twabonye amakipe yose akomeye, kandi yiteguye guhangana. Gusa nishimiye ko umwaka wo gusezera APR, tuwutwaye mo igikombe.”

Umwaka utaha w’imikino, biteganyijwe ko Iranzi Jean Claude azawukina muri MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo