Iranzi Jean Claude mu nzira zo kumvikana na Yanga Africans

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.02.2018 saa 10:02

Nyuma yo gusinyisha Haruna Niyonzima akabahira mu myaka irindwi ishize, Yanga Africans irifuza undi munyarwanda Iranzi Jean Claude wa APR FC watangiye ibiganiro n’iyi kipe yo muri Tanzania bahuriye mu birwa bya Seychelles.

APR FC ikubutse mu birwa bya Seychelles aho yakiniye umukino wo kwishyura na Anse Réunion FC mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo ‘CAF Confederation Cup 2018’ iyitsinda 2-1 iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi.

Iranzi Jean Claude

Iyi mikino APR FC ntabwo yemerewe gukoreshamo bamwe mu bakinnyi yaguze nka; Iranzi Jean Claude gusa umutoza mukuru Jimmy Mulisa yahisemo kumutwara ngo amufashe kongera morale bagenzi be nk’umukinnyi ufite inararibonye.

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byo byemeza ko Iranzi w’imyaka 28 yaherekeje APR FC ariko ajyanywe no kumvikana n’ikipe yabo Yanga Africans nayo yasezereye Saint Louis Suns United yo muri Seychelles.Umuyobozi wa Yanga Hussein Nyika ari kumwe n’umunyamabanga wayo Samuel Lukumay babonye umwanya wo kuganira na Iranzi kuri uyu wa gatatu, ngo uyu mukinnyi wo hagati ababwira ko nawe yifuza kujya gukina i Dar es Salaam.

Hussein Nyika yabwiye ikinyamakuru Mwanaspoti ko umutoza wabo George Lwandamina nabyemera bazasinyisha Iranzi nta kabuza.

“Ni umukinnyi ufite inararibonye nizera ko ageze muri Yanga yadufasha, ariko ufite ububasha bwo kugura abakinnyi ni umutoza George Lwandamina. Icyo tuzakora ni ukumushyikiriza izina ry’umukinnyi niyemeza ko agurwa, nta kindi tuzamugura twihuse kuko na Iranzi ubwe arashaka gukinira Yanga.”

Bivugwa ko bifuza cyane Iranzi kuko batarabona uyobora umukino wabo nyuma yo gutandukana na Haruna Niyonzima wagiye muri Simba SC na Simon Msuva wagiye Difaa El Jadida yo muri Maroc mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Iranzi Jean Claude wavutse tariki 5 Ukwakira 1990 yanyuze mu makipe abiri gusa yo mu Rwanda; Kiyovu sports 2006-08, APR FC  2008-2016, yayivuyemo ajya muri MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia yakiniye umwaka umwe w’imikino 2016-17 aca muri Zesco United yo muri Zambia amezi atandatu (6), ubu yagarutse muri APR FC.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo