Intumwa za FIFA mu Rwanda

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.10.2014 saa 10:41 |

Intumwa z’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi (FIFA) ziri mu Rwanda mu rwego rwo kurebera hamwe imikorere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Izi ntumwa ziyobowe na Zelkifli Ngoufonja (Senior Development Manager FIFA/Africa). Abandi ni Seidou Mbombo Njoya (FIFA Development Officer, Central Africa), Ahmad Muisse Ngah Noah, Maréchal Etienne Michel Samuel na Papillon De La Mansardiere Laurent Philippe.

fifa perof

Uru rugendo ruzamara icyumweru kimwe aho rugamije kurebera hamwe imikorere ya FERWAFA muri gahunda y’iterambere ya FIFA yitwa ‘Performance program’.

Izi ntumwa ziteganya kuganira n’inzengo zose za FERWAFA mbere y’uko bahura na Komite Nyobozi mu mwiherero uzaba kuwa kane aho buri komisiyo izatanga ibikorwa byayo.

Nyuma yo kurebera hamwe imikorere ya FERWAFA, izi ntumwa za FIFA niho zizahera zemeza ubufasha buzagenerwa FERWAFA muri gahunda yabo ya ‘Performance program’.

Source : Ferwafa

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App