Inteko Umutwe w’Abadepite yasuye Ferwafa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.06.2014 saa 08:55 |

Vice President w’inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Hon. MUKAMA Abbas, ari kumwe na Hon. MUKAZIBERA Agnes President wa komisiyo y’Uburezi, Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’Umuco ndetse na Hon. NYIRAHIRWA Venerande Vice President w’iyo Komisiyo, basuye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Bakigera ku cyicaro cya FERWAFA, bakiriwe na Bwana NZAMWITA Vincent President wa FERWAFA ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wayo Bwana Me MULINDAHABI K. Jean Olivier, babanje kubatambagiza inyubako zigizwe n’aho abakozi ba FERWAFA bakorera akazi kabo kaburi munsi, Inyubako ibamo abakinnyi b’ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 17, banasuye icyumba kibamo ibikoresho ngororangingo bifasha abakinnyi kongera imbaraga.

ferwafaintekoMu kiganiro bagiranye, Bwana NZAMWITA Vincent President wa FERWAFA yagejeje ku bashyitsi gahunda ubuyobozi bwa FERWAFA bufite y’igihe kirekire yo guteza imbere umupira w’amaguru, aboneraho no kubagaragariza imbogamizi ndetse abasaba n’ubuvugizi muzindi nzego z’igihugu.

Hon. MUKAMA Abbas n’abo bari kumwe bishimiye gahunda ihari yo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, bakomeje bagaragariza abayobozi ba FERWAFA ko mu gihe umupira wakwitabwaho ugatera imbere, ko uretse gushimisha Abanyarwanda ndetse n’abawureba, wanagira uruhare rugaragara muri gahunda za leta, aha twavuga nka gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’iterambere rishingiye k’ubukungu, kuko umupira witabirwa n’abantu benshi bikaba byakoroha cyane kubagezaho ubutumwa. Abashyitsi basoje urwo ruzinduko bizeza abayobozi ba FERWAFA kuyikorera ubuvuguzi ndetse no kuzagira uruhare rugaragara muri iyo gahunda y’iterambere ry’umupira w’amaguru.

Inkuru : Ferwafa

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App