Intare FC yatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere irakibazwaho

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.06.2018 saa 23:54

Intare FC ifatwa nka murumuna wa APR FC, yabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Pépinière FC ibitego bibiri kuri kimwe ku wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018 ariko iracyari mu gihirahiro cyo kumenya niba izazamuka cyangwa umwanya uzahabwa indi kipe.

Iyi kipe itozwa na Rubona Emmanuel yageze ku mukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri isezereye Pépinière FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi, byose byabonetse mu wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kicukiro kuko uwa mbere wabereye ku Ruyenzi mu cyumweru gishize, amakipe agwa miswi 0-0.

Imbere y’abafana benshi barimo n’abayobozi ba APR FC, Intare FC yagaragaje umukino mwiza itsindirwa na Mugunga Yves na Sindambiwe Protais mu gihe Pépinière FC yashakaga kugaruka mu cyiciro cya mbere yakinaga umwaka ushize mbere yo kumanuka, yatsindiwe icy’impozamarira na Kubwayo Jean Claude.

Nyuma y’umukino, Rubona utoza Intare FC yabwiye itangazamakuru ko nubwo akazi yari yasabye abakinnyi be bagakoze neza, kugeza ubu ntazi niba bazakina mu cyiciro cya mbere kuko ubuyobozi butarabibatangariza.

Yagize ati “Ndabanza nshimire Imana idufashije, nshimire n’abayobozi badufashije kuva tugitangira kugeza kuri uyu munsi. Kuzamuka byo simbizi, icyo nzi ni uko dutsinze, ubwo ibindi ni abayobozi bazabifataho icyemezo.”

Rubona yavuze ko mu mwaka umwe amaze atoza mu cyiciro cya kabiri, aho yari yajyanye ikipe igizwe n’abana yazamuye muri Academy ya APR FC, yagowe cyane n’ibibuga bibi amakipe akiniraho, ananenga by’umwihariko imisifurire yo muri iki cyiciro yise ko ‘iteye isoni’.

Nubwo uyu mutoza avuga ko ataramenya niba ikipe ye izazamuka, mu kwezi gushize Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe, yatangarije IGIHE ko Intare FC nibikorera izazamuka kabone nubwo nayo ari iy’Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zifitemo APR FC.

Intare FC izamukana na Muhanga FC yanganyije na Sorwathe FC igitego 1-1 ariko igakomeza ku giteranyo cya 4-1 mu mikino yombi. Aya makipe yombi akazabanza guhura mu mukino wo gutanga igikombe cy’icyiciro cya kabiri.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo