Intamba zageze muri CAN, Amavubi anyagirirwa muri Cote d’Ivoire

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.03.2019 saa 21:59

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi inyagiriwe muri Cote d’ivoire ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa gatandatu usoza amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2019 izabera mu Misiri muri Kamena ni umukino Amavubi yarushijwe cyane.

Ikipe y’u Rwanda yageze muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa kane, yakoze imyitozo ya nyuma ku wa Gatanu saa 19:00, ari nayo masaha yakiniyeho kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Félix Houphouët-Boigny i Abidjan.

Ni umukino wabereye kuri Stade Félix Houphouët-Boigny i Abidjan mu gihugu cya Cote d’Ivoire. Nta gikanganye Amavubi yaharaniraga kuko icyizere cyo kujya mu gikombe cya Afurika cyatakaye mu mwaka ushize, ubwo Amavubi yatsindirwaga na Cote d’Ivoire i Huye.

Stade Félix Houphouët-Boigny i Abidjan yabereteho uyu mukino

Cote d’Ivoire yakiniraga imbere y’abafana bayo yatangiye umukino yotsa igitutu Amavubi, inabona igitego cya mbere hakiri kare cyane. Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Nicolas Pepe ukinira ikipe ya Lille yo mu Bufaransa. Hari ku mupira Kimenyi Yves yateye akiza izamu rye, Jean Michel Serri awusubije mu izamu ugonga umutambiko, ugarutse ukubitana na Pepe wari urekerereje awutereka mu rucundura.

Cote d’Ivoire yakomeje gusatira Amavubi, ahanini binyuze ku ruhande rw’iburyo rwanyuragaho Serge Aurier waje kuva mu kibuga mbere y’uko igice cya mbere kirangira kubera imvune na Nicolas Pepe utigeze aha agahenge abasore ba Mashami.

Amavubi na yo yanyuzagamo agahererekanya neza hagati mu kibuga, gusa kunyura mu bwugarizi bwa Cote d’Ivoire bwarimo Eric Bailly na Wilfried Kanon bikagorana.

Serge Aurier na bagenzi basohoka mu rwambariro

Uburyo bukomeye Amavubi yabonye bwabonetse ku munota wa 28 w’umukino, ku mupira Meddie Kagere yambuye Eric Bailly, gusa arekuye ishoti rikomeye rinyura hanze gato y’izamu rya Syliver Gbohouo. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Cote d’Ivoire iri imbere n’igitego 1-0.

Amavubi yarushijwe cyane

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Mashami yakoze impinduka, avana mu kibuga Manzi Thierry yinjiza Kevin Muhire. Mu minota ya nyuma y’umukino na ho yavanye mu kibuga Hakizimana Muhadjiri aha umwanya Eric Rutanga. Kwinjira mu kibuga kwa Kevin Muhire kwafashije Amavubi kugerageza gutindana umupira, gusa Cote d’Ivoire igahitamo gukina bike kandi byiza.

Inzovu zatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 65 gitsinzwe na myugariro Eric Bailly n’umutwe. Hari ku mupira wari uturutse kuri koruneri yari itewe na Maxi Allain Gradel. Gradel uyu yari amaze kurekura urutambi rw’ishoti gusa birangira rugaruwe n’umutambiko.

Igitego cya gatatu cya Cote d’Ivoire cyatsinzwe na rutahizamu Maxwel Cornet usanzwe akinira ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa.

Amavubi ashoje imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ari aya nyuma H n’amanota abiri, mu gihe Cote d’Ivoire yashoje ari iya kabiri n’amanota 11.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Djihad Bizimana, Niyonzima Ally, Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques (C), na Kagere Meddie.

Andi makipe yabonye itike

Intamba mu Rugamba zishimira kugera muri CAN 2019

U Burundi bwanganyirije i Bujumbura na Gabon igitego 1-1, bwabonye itike yo gukina CAN 2019. Amiss Cedric yatsindiye Abarundi igitego kimwe babonye muri uyu mukino mbere y’uko Ngandu Omar yitsinda icyo kwishyura ku ruhande rwa Gabon.Cameroun, Guinea Bissau na Namibia ni ibindi bihugu byaraye bibonye itike ya CAN 2019 kuri uyu wa Gatandatu.

Amavubi akazagaruka mu Rwanda ku wa mbere.

Tanga igitekerezo