Innocent ‘Di Maria’ yiteguye guhesha Kiyovu Sports igikombe

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.10.2017 saa 23:38

Kiyovu sports yaguze abakinnyi benshi bashya bamenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda. Innocent Habyarimana wavuye muri APR FC nyuma yo kudahabwa umwanya uhagije wo gukina ni umwe muri abo. We na bagenzi be ngo bafite intego yo guhesha Kiyovu sports kimwe mu bikombere bikinirwa mu Rwanda n’itike y’imikino ya CAF umwaka utaha.

Ku cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017 nibwo umwaka mushya w’imikino 2017—18 watangijwe ku mugaragaro n’umunsi wa mbere wa  shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’.Imwe mu makipe yitezweho byinshi n’abakunzi b’umupira w’amaguru ni Kiyovu sports yarangirije ku mwanya wa 15 umwaka ushize imanurwa mu kiciro cya kabiri ariko yongera kuzamuka itagikinnye kuko yasimbuye Isonga FC yari yazamutse mu kiciro cya mbere ariko ubuyobozi bwayo bugahitamo ko itazamuka kubera ubushobozi.

Kiyovu sports yiyubatse impande zose ihereye ku guhindura abaybozi, isinyisha umutoza Cassa Mbungo Andre wahaye amasezerano abakinnyi benshi bashya kandi bafite amazina akomeye. Umwe muri bo ni Innocent Habyarimana wavuye muri APR FC.Uyu mukinnyi usatira aciye ku ruhande rw’ibumoso yahishuriye ikinyamakuru  Umuseke ibibazo yagize byatumye adatinda muri APR FC yari yamuguze mu mpeshyi ishize.

Innocent Habyarimana

Yagize ati : “Sinkunda kuvuga ku buzima bwanjye muri APR FC ariko navuga ko ntishimiye byinshi mu minsi nahamaze. Natangiye nitwara neza muri Pre season nanakina imikino itatu ya mbere ya shampiyona mpagaze neza, nyuma ndavunika mara hafi amezi atatu ntakina. Nagarutse barazanye umutoza mushya (Jimmy Mulisa) utarampaye amahirwe n’ikizere kuko iyo umuntu avuye mu mvune biragora guhita asubira ku rwego rwiza. Umwaka wagiye kurangira mbona ntari mu mibare ye nsaba abayobozi ko bandeka nkajya gushaka ahandi mbona umwanya wo gukina. Ni abayobozi bazi iby’umupira ndabashimira cyane kuko ntibangoye.”

Uyu kapiteni wungirije wa Kiyovu sports w’imyaka 27 yavuze ko yishimiye kongera guhura n’umutoza Cassa Mbungo Andre wamutoje muri Police FC kuko ari kumufasha kuzamura urwego rwe ngo agaragaze ko akiri umukinnyi ikipe y’igihugu Amavubi ikeneye kuko yayikiniye imikino myinshi irimo na CHAN2016.

Innocent bita Di Maria yakomeje agira ati: “Kiyovu sports ni ikipe yiganjemo abakinnyi bashya. Ntituramenyerana neza n’umukino wa mbere waratugoye gusa twishimiye ko twawutsinze. Nyuma y’imikino nk’itatu nkeka ko bizagora amakipe tuzahura kuko dufite abakinnyi beza kandi bamenyereye amarushanwa. Intego yacu ya mbere ni ugutwara igikombe cy’Amahoro no kujya mu myanya ine ya mbere muri shampiyona. Ni ugusubiza Kiyovu sports icyubahiro yahoranye.”

Habyarimana nagera ku ntego yo guhesha Kiyovu sports igikombe cy’Amahoro ntabwo izaba ari inshuro ya mbere kuko yanabikoze muri AS Kigali 2013 na Police FC 2015

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo