Imyanzuro y’inama yahuje abayobozi,abatoza n’abakinnyi ba Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.06.2018 saa 10:36

Ku munsi wo ku wa gatatu taliki ya 06.06.2018 nimugoroba nibwo habaye inama idasanzwe nyungurana bitekerezo ku bibazo bimaze iminsi bigaragara mu ikipe ya Rayon Sports FC , inama yatumijwe n’ubuyobozi bufite ikipe mu nshingano burangajwe imbere na Paul Muvunyi.

Inama yatangiye saa kumi nebyiri n’iminota hafi mirongo ine, itangizwa n’umuyobozi mukuru wa Rayon Sports Paul Muvunyi, umusangiza w’amagambo yari Umunyamabanga uhoraho King Bernard afatanyije na Gatete usanzwe abarizwa muri commission nkemurampaka,

Nkuko King  yatangiye ibivuga inama yari igamije gushakira hamwe icyatuma Rayon Sports yongera kugaruka mu murongo wo gutsinda ndetse ibyavugwaga nk’umwuka mubi hagati y’abakinnyi n’abatoza bigahagarikwa cyane ko bitubaka ndetse bikomeje gusubiza ikipe inyuma.

Nkuko Umunyamabanga yari abimusabye umuyobozi wa Rayon Sports Bwana Paul Muvunyi yafashe ijambo atangira ashimira abitabiriye inama ndetse n’abakinnyi muri rusange,akomeza  ijambo aganirira abakinnyi uburyo aho bageze atari heza ndetse atishimiye uburyo bitwaye mu mikino ishize kugeza naho batsinzwe n’Amagaju,

Muvunyi yasabye ko buri mukinnyi yakwitekerezaho akareba imikinire ye kuko nubwo benshi bashyira umutoza mu majwi ariko nabo ubwabo atari shyashya. Yagize ati”ese ubwanyu niyo wakuramo umutoza bigasankaho adahari,muri macye mukitoza ,ese mwambwirako amagaju yabatsinda mwabishatse ?

Inama yayobowe na Perezida Muvunyi Paul ari kumwe n’ Umunyamabanga uhoraho King Bernard

Ibi nibyo yanaboneyeho umwanya wo gusaba abakinnyi gukora cyane ndetse bagahinyuza umutoza ubicaza nta mpamvu ndetse yongeramo ko n’umutoza ubwe adafite ububasha bwo gusubiza umukinnyi inyuma kuko hari ibyo bapfa cyangwa se atishimira kuri we.

Muvunyi yakomeje yibutsa abari mu inama yaba abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi ba Fan Clubs ko umutoza ari umukozi wa Rayon Sports ufite amasezerano kandi agomba kubahirizwa atari ayo guseswa uko biboneye gusa akomeza abasaba ko bakwihanganira igihe cyose umutoza atagera ku mihigo ye nkuko yabyemeye ariyo :

√Gutwara Shampiyona
√Gutwara Igikombe cy’Amahoro
√Gutwara Cecafa
√Kugera muri 1/4 cya Totat Caf Confederations Cup

Mu gihe iyi mihigo atayigezeho azahagarikwa nkuko amasezerano ye abivuga,mu by’ukuri nta mpamvu yo kwishyira mu kaga tubibona ahubwo igisabwa ahubwo ni uko tugomba kumuha amahirwe atagera ku ntego ye niyo yaba ari imwe agasezererwa,aha niho yasabye ko umutoza ahabwa iminsi 30 ngo abe yabashije kugaragaza ko yakomeza cyangwa yahagarikwa.

Muvunyi yakomeje asaba abakinnyi kugerageza gukora cyane kuko aribyo babaguriye ngo bafashe ikipe gutera imbere, akaba yasoje ijambo rye ashimira ubuyobozi bwamubanjirije abashimira ko bubatse ikipe ikomeye yabagejeje aho igeze uyu munsi ndetse abizeza kubaba hafi ndetse no kongeramo andi maraso mashya.

Mbere y’uko aha umwanya Capitaine yabwiye abakinnyi ndetse na staff yose ko mu gihe hazagira ugaragaraho kunanizanya azirukanwa yewe n’umutoza mukuru mu gihe yagenda nabo bamwungirije bazagenda ndetse n’abakinnyi batitwaye neza nabo bazagenda niyo mpamvu rero ntawukwiriye gutererana bagenzi be.

Muvunyi yashoje ijambo asaba abafana ndetse n’abakinnyi na staff gukomeza gufatanya kuko aho bageze si aho kwitana bamwana cyangwa se ngo bashwane.

Corneille (uri kumwe na Yvan Minnaert ) niwe waraye agizwe Directeur Technique

Nyuma yaho Captaine Ndayishimiye Eric Bakame yafashe ijambo rito avuga ko bidakwiriye ko batakaza umukino nk’uriya ahubwo bagiye kwisubiraho ahubwo guhera kuwa gatanu umukino wa Musanze bakawuheraho nk\urufunguzo rwo kutongera gutakaza umukino n’umwe, Bakame yasabye ko bashyigikirwa ndetse ubuyobozi bukababa hafi kurushaho kandi bagiye gukora uburyo bwose bakongera gushimisha abafana.

Nyuma ye hakomeje kuganira yaba Ruterana Damascene wigeze gukinira Rayon,Gatet na ,Zitoni Pierre Claver  n’abandi bafashe umwanya bagiye bashimangira ko hakwiye gufatanya ndetse n’abakinnyi bakagira ishyaka mu mikinire yabo,

Hakurikiyeho guha umwanya abakinnyi Manishimwe Djabel ndetse na Nahimana Shassir nabo bagaragaza ikibazo ko ari umutoza kuko bo bakora akazi kabo neza,shassir we yageze aho anasaba ko batakomeza kumwita umunyamakosa cyangwa ko yananiranye ahubwo ikimubabaza ari uko adahabwa umwanya ahubwo umwanya ugahabwa abandi gusa

Ibi umuyobozi yamusabye gutuza agakora imyitozo ndetse anamusezeranya ko Rayon Sports ikimukeneye adakwiye guhangayika

Ku bijyanye n’abatoza , umutoza wungirije Lomami Marcel  yagaragaje ko abangamiwe n’uburyo umutoza amufata ndetse ko kutamwizera bimubangamiye bityo agasaba ko byaganirwaho agakora akazi ke nkuko amasezerano ye abimusaba

Ubuyobozi bwabasabye ko bicyemuka mu buryo bwihuse ndetse bakaba bari bukorane inama na President hagati ya Staff na Comité kuri uyu wa kane bagacoca ibibazo byose bihari.

Abakinnyi nabo bahawe umwanya barinigura

Nyuma y’izo mpande zose umutoza mukuru Ivan Minnaert yahawe umwanya nyuma yo kunengwa maze nawe asubiza avuga ko abakinnyi bamwe bigira intakoreka ,batazi icyo bashaka,ati nk’ubu urabakoresha imyitozo hakaza bamwe abandi bati barwaye wabaza muganga ati ntibarwaye ati njye rwose nkoresha uwakoze imyitozo kandi yanabiharaniye,sinagushyiramo kuko ufite izina,

Aha yatanze urugero ati nabajije Jeannot ese abakinnyi bafite Imyitozo ihagije ni bande Jeannot amusubiza ko harimo abatayifite aribo Shassir n’undi mukinnyi bivuze ko n’abungiriza babibona ko abo bakinnyi batameze neza,yakomeje avuga ko kudatsinda ari ubushake bw’abakinnyi kandi nibatabiharanira nibo ba mbere bazabihomberamo. Ati: “umukinnyi iyo atsinze inyungu ziba ize bwa mbere,iyo atsinze atera imbere,iyo atsinze ntabwo aba akorera umutoza ahubwo aba yikorera bityo rero bakwiye gukina bikorera ahubwo badahimana“. Minnaert  yasoje ijambo asaba abakinnyi gukorana imbaraga ndetse n’umwete kuko nibyo bizabafasha kugera aheza batari bagera mu kazi kabo.

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye President Muvunyi yongeye afata umwanya abwira abakinnyi ndetse n’abari bitabiriye inama ko mu buryo bwo gukemura ibibazo kimwe mu bisubizo ni uko bashyiriweho uzaba ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi akazajya akorana na Staff kugirango hatazongera kwitwaza ko umutoza ababonera hakaba hashyizweho Corneille wari usanzwe ashinzwe kongerera abakinnyi ingufu,uyu mwanya akaba yawuhawe kuko yabyize kandi abifitiye impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza.

IMYANZURO YAFASHWE

  • Umutoza yahawe igihe kingana n’ukwezi kugirango abe yamaze kwemeza ko agishoboye gutoza ikipe cyangwa atabishiboye agasezererwa cyangwa se agahindurirwa imirimo cyane ko mu gihe kiri imbere Rayon Sports ifatanyije na skol bagiye gutangiza gahunda yo gukora Academy ya Rayon Sports akaba aribyo yafasha bibaye ngombwa cyane ko abifitiye impamyabumenyi iri hejuru.
  • Hashyizweho Directeur Sportif uzaba ashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe witwa Corneille
  • Hafashwe umwanzuro ko mu gihe nta musaruro ubonetse hazasezererwa abatatanze umusaruro yaba abatoza ndetse n’abakinnyi.
  • Hafashwe umwanzuro ko umutoza mukuru agomba kujya atoranya abakinnyi babanzamo afatanyije na staff ye by’umwihariko Directeur Sportif (Corneille).

IBINDI

  • Umuyobozi yamenyesheje abari mu nama ko hasinywe amasezerano na Airtel&Tigo Rwanda muri gahunda yo kubaka ubushobozi bw’ikipe hashyirwaho *Rayon Pack*(ubu ni uburyo bwo kugura ama unites mu buryo buhendutse aha ikipe ikazajya ibonamo 15% kuyo umufana cyangwa se umufatabuguzi wese uzajya ukoresha Rayon Pack aganira n’abandi) iyi gahunda ikazatangira ku mugaragaro kuwa 29.6.2018,iki gikorwa kikazamamazwa na Rayon Sports ifatanyije na Airtel&Tigo Rwanda.
  • Umuyobozi yatangaje ko  Skol yemeye kuzajya ibafasha kwishyura,imodoka,gufatanya mu kuzamura abakiri bato,gufatanya na Mach Generation Fan Club  guhemba umukinnyi mwiza w’ukwezi n’ibindi.
  • Umuyobozi yatangaje kandi ko Rayon Sports izitabira Cecafa Kagame Cup 2018 muri Tanzaniya bityo Igikombe cy’Amahoro kizigizwa imbere kizakinwe Rayon Sports ivuye muri Cecafa.
  • Ubuyobozi bwatangaje kandi ko hazongerwamo amaraso mashya akenewe yaba mu buyobozi ndetse no mu ikipe

Inama yasojwe umuyobozi ashimira abitabiriye inama ndetse anasaba abafana gukomeza gushyikira ikipe yabo kuko badakwiye kuyitererana ahubwo bakwiye gushyigikirana kugirango bagere ku ntego bihaye.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo