Imyanzuro yafashwe n’Inama idasanzwe ya APR FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.05.2019 saa 08:54

Ikipe ya APR FC yahurije hamwe abakinnyi n’abatoza bayo kugira ngo barebere hamwe ikitaragenze neza ndetse banagire zimwe mu ngamba zikarishye zafatwa.

Mu byari bigamijwe harimo kureba uko nibura iyi kipe yazabona itike iyijyana mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu (Total CAF Confederation Cup) kuko amahirwe asigaye ari ugutwara igikombe cy’Amahoro 2019.

Photo : Ububiko

Imwe mu myanzuro abayobozi bakuru ba APR FC bafatiye mu nama yabaye ku gicamunsi cy’icyi cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019, inama yabaye mu muhezo kuko nta tangazamakuru ryari ryemewe cyangwa undi muntu udafite aho ahurira bya hafi n’iyi kipe harimo ko :

1.Mu gihe APR FC itaratsinda Police FC mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona 2018-2019, abakinnyi bayo batazabona umushahara wa Gicurasi 2019 ku matariki basanzwe bamenyereye.

2.Mu gihe kandi ikipe ya APR FC yatakaza umukino bafitanye na Police FC kuwa 1 Kamena 2019, bazakomeza kubaho batabona umushahara kugeza igihe bazaba babashije gutwara igikombe cy’Amahoro 2019. Bitaba ibyo, ubwo bakazamenyeshwa ikizakurikira nyuma. Izi gahunda izrareba abatoza n’abakinnyi.

3.Muri iyi nama yitabiriwe n’abakinnyi bose ba APR FC usibye rutahizamu w’iyi kipe  Issa Bigirimana bivugwa ko ashobora kuba ari hanze y’u Rwanda mu buryo butazwi n’ikipe bityo akaba agomba guhanwa mu gihe cya vuba.

4. Inama yanzuye ko kandi hari abakinnyi bagomba kuzasezererwa muri APR FC ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye kugira ngo bajye gushakira ahandi. Iyi ngingo izibanda cyane ku bakinnyi basoje amasezerano yabo bityo bakaba bari bategereje kubona andi

Tanga igitekerezo