Impamvu zishobora gutuma ikibuga cya Stade Amahoro gikomeza kugaragara nabi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.10.2015 saa 21:58

Kubura ahandi ikipe y’igihugu yitoreza no kuba Minisiteri y’umuco na Siporo ariyo itanga amazi ku masosiyete ashinzwe gutunganya ikibuga cya Stade Amahoro bishobora gutuma icyo kibuga kizajya gikunda kugaragara nabi

Mu minsi ishize nibwo ikibuga cya Stade Amahoro cyagaragaye cyarashizemo ubwatsi, bigatuma hibazwa byinshi ku mitunganyrizwe ya kiriya kibuga ndetse n’ ikipe ya Ghana yari yaje gusura u Rwanda itaha yinubira icyo kibuga.

Tariki ya 5 Nzeli nibwo habaye umupira wahuje ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe y’ igihugu ya Ghana. Byagaragariraga buri muntu ko ikibuga kitameze neza cyarabaye nk’intabire.

Umwe mu bakozi ba Sosiyete Green Space yari ishinzwe gukurikirana icyo kibuga yatangaje ko ubwo bahabwaga isoko ry’ imyaka 2 ryo gutunganya ikibuga cya Stade Amahoro , Minispoc ariyo yari ifite inshingano zo gutanga amazi yo kucyuhira kugira ngo ubwatsi bukure.

Akomeza avuga ko nyuma na mbere y’ umukino wahuje ikipe y’ u Rwanda na Etiyopiya bagiye basaba Minispoc gutanga amazi kugira ngo ikibuga gitunganywe, ku buryo umukino wagombaga guhuza ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Ghana tariki ya 05 Nzeri 2015 ikibuga cyari kuba kimeze neza.

amahorogazonUbwo Ghana yakinaga n’u Rwanda yinubiye iki kibuga

Akaba yagize ati: “Ubusanzwe mu masezerano ya sosiyete Green Space yavugaga ko Minisipoc ariyo yagombaga kugura amazi yo mu bigega bya WASAC. Noneho twebwe tugakora icyo kuhira ikibuga. Kuva mu kwezi ka karindwi amazi yarabuze WASAC ntiyongera kuduha amazi. Tugahora dutanga raporo dusaba Minispoc ngo ituzanire amazi ntiyagira icyo ibikoraho , bakatubwira ko amazi ari buze ninjoro bya gera ninjoro tukayabura , nyamara haba hari bube ibirori bikomeye bihuza abayobozi bakomeye amazi akaboneka“.

Uretse iyi mbogamizi yo kuba mu masezerano habagamo ko Minisipoc ari yo yagombaga gushakira amazi sosiyete yatunganyaga ikibuga nabyo ntibikorwe , uyu mukozi wa Green Space avuga ko kuba nta muntu ugomba kugena iminsi n’amasaha ikipe y’igihugu igomba gukorera imyitozo muri Stade Amahoro nayo ari indi mpamvu yatumye ikibuga cyangirika .

Minispoc ngo yaje kubwira umutoza ko yahagarika kwitoreza kuri Stade Amahoro kugirango ibanze ikorwe, nyamara umutoza arabyanga, avuga ko atakitoreza ku kibuga atazakiniraho.

Kubwa Sosiyete Green Space isanga Minispoc yakagombye kujya iha uburenganzira sosiyete yatsindiye gutunganya ikibuga ko yajya inishakira amazi , kandi ko mu gihe Minispoc itarashyiraho umuntu ugena uko ikibuga kizajya gikorerwaho imyitozo bizatuma gihora ari kibi .

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC we yatangaje ko koko ikibuga cyangiritse kubera ko cyakoreweho imyitozo myinshi muri kiriya gihe hitegurwaga ikipe ya Ghana, gusa avuga ko byatewe n’uko nta handi hari hahari ho kwitoreza.

Bugingo yirinze kugira icyo avuga ku kwimana amazi yo kuhira ikibuga, mu gihe amasezerano na sosiyete yavugaga ko Minispoc ariyo iyatanga.

Icyakora Sosiyete Green Space ihakana ibyavugwaga ko Minispoc yasheshe amasezerano kubera ibyavuzwe ku kibuga cya Stade Amahoro nyuma y’umukino wa Ghana n’ikipe y’igihugu, ahubwo ko amasezerano yari yarangiye kandi nta n’ikibazo yigeze igirana na Minispoc.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo