Impamvu Padiri Mugengana atazasubira muri komite ya Mukura

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.08.2015 saa 13:22 |
Ubwo hateranaga inteko rusange ya Mukura yabayemo amatora ya Komite nshya, Padiri Mugengana wigeze no kuba umuvugizi wayo ntiyongeye kugaragaramo kuko atakibishoboye.
Muri iyo nteko rusange hatowe Nizeyimana Olivier bita Olivier Volcano ku mwanya w’umuyobozi mukuru, Nayandi Abraham agaruka muri Komite nka visi perezida, Sheikh Hamdan Habimana atorerwa kuba umunyamabanga mukuru naho Mutemberezi Samvura Paulin aba umubitsi, ndetse hanatowe na komite ngenzuzi na komite nkemurampaka, aho hose Padiri Mugengana Wellars usanzwe umenyerewe mu buyobozi bw’iyi kipe akaba ataragiyemo.
Mu kiganiro Padiri Mugengana yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ducyesha iyi nkuru , yavuze impamvu atagishaka kujya muri komite ya Mukura VS kandi ari umwe mu bakurikirana iyi kipe.
padiri-wellars
Photo : Kigali Today
Padiri Mugengana yagize ati “mu buzima bwanjye ahanini nabaye muri komite ya Mukura, ariko kuva muri 2009 nafashe icyemezo cyo kutazasubira muri komite yayo, ahanini numvaga maze gusaza nshaka no kugira ngo mpe umwanya abandi bakore, nubwo ntari muri komite ariko ikipe nyikurikiranira hafi ndetse nkitabira inteko rusange n’izindi nama, kandi ngatanga umusanzu wanjye nk’uko bikwiye.”
Padiri Mugengana akomeza avuga ko nubwo ariko atari muri komite, ubu ari umujyanama wihariye wa Perezida Olivier Nizeyimana, umwanya udatorerwa muri Komite, ariko ngo ufite akamaro kanini kuko ariwe ugira inama umuyobozi w’iyi kipe ku ngamba zo kuyiteza imbere.
Nayandi Abraham wigeze kuba perezida wa Mukura akavaho muri 2011 asimbuwe na Olivier Volcano, yemeza ko kuba yaratorewe kuba visi perezida, Padiri Mugengana bazakorana cyane nk’inararibonye muri iyi kipe.
Nayandi avuga ko nawe impamvu yagarutse muri komite kandi yari amaze imyaka ine atarimo, ari uko yabonaga ikipe itsindwa cyane agashaka ko byahinduka afatanyije n’abandi kuyobora.
Abraham avuga ko intego biyemeje nka komite nshya ari uko byibuze Mukura itajya ibura mu makipe ane ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere.
Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App