Impamvu eshatu zatumye Amavubi asezererwa muri Chan 2018

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 24.01.2018 saa 10:29

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri taliki ya 23.01.2018 nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yasezerewe mu mikino ya CHAN 2018 itsinzwe na Libya igitego 1-0 mu mukino wa gatatu  wo mu itsinda C.

Benshi mu banyarwanda bari bategereje kureba uko abasore babo bari bubyitwaremo cyane ko basabwaga kunganya gusa  kugira ngo berecyeze mu cyiciro gikurikiraho

Ikipe y’igihugu Amavubi yasezerewe na Libya

Ibi bikaba byasabye Libya gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo ibone igitego cyabonetse mu masegonda ya nyuma y’iminota ine y’inyongera gitsinzwe na Elmutasem Abushnaf.

Dore impamvu eshatu z’ingenzi zatumye aba basore basezererwa muri iyi mikino batarenze umutaru nubwo bari bafite intego yo kugera muri kimwe cya kabiri.

1.Kugarira Cyane

Uwavuga ko Amavubi yakanze umunyezamu wa Libya yaba abeshye kuko kuva umukino utangiye kugeza urangiye Amavubi yugariye bikomeye ndetse akomeza kugaragaza ko nta bushake bwo gusatira afite kugeza atsinzwe igitego ku munota wa nyuma.

Thierry Manzi numwe muri ba myugariro b’Amavubi wakinanaga ishyaka ryinshi

Uko ikipe ikomeza gutinza umukino no kugarira cyane bituma abakinnyi bamwe bava mu mukino bikarangira igitego cyinjiye. Ibi kandi byongerera imbaraga uwo muhanganye iyo azi gusoma umukino wawe akagusatira kurushaho bituma haboneka imipira y’imiterekano myinshi na za koruneri

2.Ba rutahizamu bari ku rwego rwo hasi

Uretse kuba ikipe ya Libya yatsinze Amavubi,ba rutahizamu b’Amavubi nta bushobozi bigeze bagaragaza muri iyi mikino kuko mu mikino  itatu Amavubi yakinnye,yatsinze igitego kimwe  nacyo cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry.

Djihad Bizimana ukina hagati niwe washoboye kwigaragaza

Iyo udafite abakinnyi batsinda ibitego,uba umeze nk’umusirikari ugiye ku rugamba nta masasu afite kuko uba witeze ibitangaza gusa.

3.Kujyana mu kibuga intego imwe

Mu mukino wa nimugoroba benshi mu banyarwanda babonye ko intego imwe rukumbi Amavubi yari afite ari ukubona inota rimwe,ariko urebye imikinire ya Libya nimugoroba yari ikipe Amavubi yari guhangana nayo iyo ashirika ubwoba bagakina.

Kugarira cyane byakozeho Amavubi

Guhera ku munota wa mbere bugarira,byatumye Libya ibona icyo Amavubi agamije niko kuyotsa igitutu ndetse birangira igeze ku ntego zayo.Urebye iminota 80 y’umukino Libya yari ikipe nayo idakanganye cyane gusa iminota 10 ya nyuma yokeje Amavubi igitutu birangira igitego kibonetse.

Amavubi yaraye asezerewe muri CHAN nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 3 mu itsinda C ryayobowe na Nigeria n’amanota 7,Libya yabaye iya 2 n’amanota 6 mu gihe Amavubi yatahanye amanota 4,Equatorial Guinea itahana 0.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo