Icyiciro cya kabiri 1/4 cyizakinwa tariki ya 01/07/2015

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.06.2015 saa 09:07 | Yasuwe : 1,218

Shampiyona y’icyiciro cya Kabiri ya 2015 irakomeza mu cyumweru gitaha n’imikino ya kimwe cya kane, aho biteganyijwe ko umukino ubanza uzaba tariki ya 01/07/2015 hanyuma iyo kwishyura ibe tariki ya 05/07/2015.

Mu mikino ibanza iteganyijwe kuba Kuwa Gatatu, tariki ya 01/07/2015 aho Nyagatare Fc izakira Bugesera Fc mu mujyi wa Nyagatare ; Rwamagana Fc ikine na Aspor Fc mu mujyi wa Rwamagana ; Sorwathe Fc ikine na United Stars I Kabagari hanyuma AS Muhanga yakire La Jeunesse FC I Muhanga.

Imikino ya kimwe cya kane igiye gukinwa nyuma y’isozwa ry’imikino y’amatsinda muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

 d215

Mu Itsinda A, Aspor Fc yarangije imikino y’amatsinda n’amanota 47, irusha amanota abiri ikipe ya La Jeunesse hanyuma United Stars iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 42 hanyuma Nyagatare Fc yarangije iri ku mwanya wa kane n’amanota 41.

Mu Itsinda B, Bugesera Fc yarangije imikino y’amatsinda iyoboye n’amanota 54, aho irusha Sorwathe amanota abiri hanyuma AS Muhanga na Rwamagana Fc ziri ku myanya ya gatatu n’uwa kane n’amanota 43 hamwe na 39.

Amakipe abiri azagera ku mikino yanyuma, azabona tike yo gukina imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umwaka wa 2015/16.

Shampiyona y’icyiciro cya Kabiri
Kimwe Cya Kane, Imikino Ibanza
Kuwa Gatatu, Tariki ya 01/07/2015

Nyagatare Fc vs Bugesera Fc (Nyagatare, 14h30)
Rwamagana Fc vs Aspor Fc (Rwamagana, 14h30)
United Stars vs Sorwathe Fc (Kabagari, 14h30)
AS Muhanga vs La Jeuneusse (Muhanga, 14h30)

Imikino yo Kwishyura
Ku Cyumweru, 05/7/2015

Bugesera Fc vs Nyagatare Fc (Eto Nyamata, 14h30)
Aspor Fc vs Rwamagana Fc (Kicukiro, 15h30)
Sorwathe Fc vs United Stars Fc (Kinihira, 14h30)
La Jeuneusse vs AS Muhanga (Mumena, 15h30)

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App