Imikino APR FC na Rayon Sports zari zifite muri Weekend yagizwe ibirarane

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.03.2019 saa 08:05

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryamaze kugira ibirarane imikino ibiri ikomeye yari iteganyijwe kuba mu mpera z’icyi cyumweru, uwagombaga guhuza Rayon Sports na Kiyovu Sports n’uwagombaga guhuza Mukura VS na APR FC.

Ingengabihe y’imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere igaragaza ko ku wa gatandatu ku wa 16 Werurwe hagomba gukomeza imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona, gusa aya makipe twavuze haruguru imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona yari afite yasubitswe.

Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu ntukibaye kuri uyu wa Gatandatu

Impamvu nyamukuru y’isubikwa ry’imikino y’aya makipe, ni uko afite abakinnyi mu kipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura Côte d’Ivoire, mu mukino wa nyuma w’itsinda H mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Ni umukino uzabera i Abidjan ku wa 23 z’uku kwezi.

Itegeko rya FERWAFA ryemerera amakipe yo mu kiciro cya mbere kuraranya imikino yayo, mu gihe afite abakinnyi mu kipe y’igihugu Amavubi. Ibi bivuze ko APR FC ifite abakinnyi 10 mu Mavubi, Rayon Sports ifite batanu na Mukura VS ifite batatu zigomba gutegereza ko abakinnyi bazo bagaruka kugira ngo zibone gukina imikino zizaba zarararanyije.

APR FC yagombaga gukina na Mukura VS

Umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa Bonnie Mugabe, yatangaje ko hazakurikizwa amategeko ya Ferwafa, aho amakipe afite abakinnyi batatu mu Mavubi atazakina imikino yo mu mpera z’iki cyumweru. 

Yagize ati “Nk’uko mwabibonye, twasubiyemo gahunda ya Shampiyona kuva ku munsi wa 21 kugera ku munsi wa 30, nkurikije amategeko yacu murabizi ko ikipe ifite abakinnyi barenze batatu mu ikipe y’igihugu ntiwamuhamagara ngo akine Shampiona. Amakipe afite abo bakinnyi barenze batatu ntituzabahamagara ngo bakine Shampiyona, ariko andi azakomeza shampiyona, nkurikije amategeko rero imikino y’amakipe nka APR, Rayon Sports na Mukura izakinwa nyuma y’umukino w’Amavubi

Uretse imikino y’umunsi wa 21 aya makipe atazakina, imikino y’umunsi wa 22 na yo izayakina ari uko abakinnyi bayo bari kumwe n’ikipe y’igihugu bakubutse i Abidjan.

Gahunda y’umunsi wa 21 wa shampiyona

Tariki ya 16/03/2018

Gicumbi FC vs Bugesera FC
AS Muhanga vs Etincelles FC
Espoir FC vs Marines FC
Rayon Sports vs Kiyovu SC (Wasubitswe)

Tariki ya 17/03/2019

Sunrise FC vs AS Kigali
Amagaju FC vs Musanze FC
Police FC vs Kirehe FC
Mukura VS vs APR FC (Wasubitswe)

Nyuma y’umunsi wa 20 wa shampiyona, APR FC iyoboye urutonde n’amanota 48. Irarusha Rayon Sports na Mukura VS ziyikurikiye amanota ane.

Tanga igitekerezo