Imbere ya Perezida wa CAF, Rayon Sports yatsinze Marines

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.03.2018 saa 18:52 |

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marines FC 2-0 mu mukino warebwe na Ahma Ahmad, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, CAF.

Ni mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 11 Werurwe 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Rayon Sports niyo yakiriye umukino ndetse ninayo yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana amanota 3 nubwo yagombye gutegereza umunota wa 64 Pierrot agafungura amazamu. Ku munota wa 71 nabwo Kevin Muhire winjiye asimbuye yatsinze icya 2.

Rayon Sports yakinnye igifite Morale yo kunganya na Mamelodi Sundowns 0-0 mu mukino wa Total Champions League. Abakinnyi bakinnye umukino wa Mamelodi nibo bari bagaruwe uretse Manzi Thierry wafashe umwanya wa Mugabo Gabriel na Yassin Mugume wafashe umwanya wa Hussein Tchabalala.

Igice cya mbere cyose cyihariwe na Rayon Sports yahererekanyaga neza imipira ariko gutsinda igitego bikanga. Kwizera Pierrot wakinaga inyuma ya Christ Mbondi yakoze uko ashoboye ariko biranga. Yassin Mugume wari wabanje ku ruhande rw’i bumoso rusatira izamu yakundaga kubura ibitego asigaranye na Dukuzeyezu Pascal, nyezamu wa Marines FC.

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 52 Ivan Minnaert yakuyemo Mugisha Francois bakunda kwita Master , hinjira Muhire Kevin wagaragaje ko afite umupira mu maguru kandi akanakinisha ubwenge. Kwinjira kwa Kevin byafashije cyane Rayon Sports yahise irushaho gusatira izamul.

Ku munota wa 62 nibwo Bimenyimana Bon Fils Caleb yinjiye mu kibuga asimbuye Yassin Mugume.

Ku munota wa 64 nibwo Rayon Sports yatsinze icya mbere gitsinzwe na Kwizera Pierrot ku mupira yahawe neza na Christ Mbondi nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Bimenyimaa Bon Fils Caleb wacenze neza maze Nyandwi ahindura imbere y’izamu Mbondi awufunga neza awugarura inyuma kwa Pierrot watereye kure ishoti Dukuzeyezu Pascal ntiyamenya aho rinyuze.

Ku munota wa 66 nibwo Bakame yateye ishoti agira ikibazo atangira gusaba ko yasimbuzwa. Umutoza yabaye amugumishije mu kibuga akomeza gukina acumbagira.

Ku munota wa 71 nibwo Rayon Sports yinjije igitego cya 2 gitsinzwe na Muhire Kevin. Muhire Kevin yatsinze igitego cyiza ku mupira yahawe na Christ Mbondi nyuma y’akandi kazi katoroshye kari kamaze gukorwa na Bimenyimana Bon Fils Caleb. Muhire Kevin yacenze Umunyezamu Dukuzeyezu abona gutsinda igitego.

Nyuma yo gutsinda Marines FC, Rayon Sports ni iya 2 n’amanota 27 ikaba izigamye n’umukino umwe. Kiyovu SC niyo iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 28 mu mikino 15 imaze gukina. AS Kigali ni iya 3 n’amanota 26.

Uko imikino yo kuri iki cyumweru yagenze

Kirehe FC 1-0 Police FC
Miroplast FC 1-2 Sunrise FC 
SC Kiyovu 2- 0 Amagaju FC
Rayon Sports FC 2-0 Marines FC

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App