Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri Serbia

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 04.02.2019 saa 10:12

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019 nibwo myugariro w’ibumoso wakiniraga ikipe ya APR FC, Imanishimwe Emmanuel, yerekeje gihugu cya Serbia ku mugabane w’i Burayi aho agiye gukina.

Mangwende yafashe indege imwerekeza i Belgrade muri Serbia anyuze muri Turikiya, aho agiye muri FK Napredak Kruševac iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri icyo gihugu. Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere akigerayo ahita asinya amasezerano y’imyaka itatu, agahita anatangira gukoreshwa muri shampiyona igizwe n’amakipe 16, igeze ku munsi wa 21.

Mangwende ku kibuga i Kanombe

Isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga, muri Serbia rizafungwa kuri uyu wa gatanu tariki 8 Gashyantare 2019.

FK Napredak Kruševac igiye gusinyisha Emmanuel Imanishimwe ni ikipe ikuze kuko yashinzwe mu 1949. Yakirira imikino yayo kuri Mladost Stadium yakira abantu ibihumbi 10 iri mu gace ka Lučani mu murwa mukuru Belgrade.

Imanishimwe yagiye mu ikipe ikoresha umubare munini w’abenegihugu kuko isanganywe abanyamahanga batatu gusa barimo babiri bakomoka muri Afurika, Umunya-Mali Ibrahima Mame N’Diaye na Regis Samuel Baha ukomoka muri Cameroun.

Tanga igitekerezo