Imanishimwe Emmanuel Mangwende agiye kwerekeza muri Serbie

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 24.01.2019 saa 23:00

Myugariro w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu “Amavubi” Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende  arahamya ko yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kujya mu gihugu cya Serbie mu ikipe imwifuza.

Uyu mukinnyi yasobanuye ko iyi kipe yayishakiwe na Dr Petrovic Lbjomir wahoze ari umutoza wa APR FC, abimenyesha ubuyobozi bw’iyi kipe ya APR FC.

Imanishimwe ati: “Ni umutoza wadutoje Petrovic wagerageje amakipe yo mu gihugu cy’iwabo muri Serbia, babonye amashusho yanjye bamusaba ko bibaye byiza nerekezayo, ansaba ko nashaka ibyangombwa kandi byarabonetse, birashoboka cyane ko natangirana n’iyi kipe mu kwezi gutaha kwa kabiri.”

Uyu mukinnyi avuga ko ibyangombwa byo kujya muri iki gihugu byamaze kuboneka igisigaye ari ukumenya umunsi azagenderaho gusa yirinze gutangaza izina ry’ikipe azajyamo.

Imanishimwe Emmanuel yageze muri APR FC mu 2016 avuye muri Rayon Sports, yari yabanje kwifuzwa n’amakipe yo muri Kenya arimo AFC Leopards ariko ntibyakunda.

Tanga igitekerezo