Ikipe y’u Rwanda y’abagore yanganyije n’iya RDC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.03.2019 saa 21:38

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya  Congo  mu batarengeje imyaka 23 (1-1), zakinaga umukino wa gicuti kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Amavubi y’Abagore arifuza kuzamura urwego, bityo azakina imikino myinshi yo kwitoza. Ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa yo yitegura umukino uzayihuza na Tanzania uri Mata 2019 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 23.

Ibangarye Anne Marie yatanze umupira uvamo igitego

Ikipe ya DRCongo yafunguye amazamu ku munota wa 26 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Mawete Musolo Flavine winjiye mu kibuga asimbuye Kalubi Yabadi Christel wagize ikibazo k’imvune ku rutugu.

Amakipe yagiye kuruhuka DRC iri imbere n’igitego 1-0. DRC byasaga naho abakinnyi ifite barusha imbaraga Abanyarwandakazi.

Rutahizamu Nibagwire Liberathe yitwaye neza muri uyu mukino nubwo nta gitego yatsinzemo

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe y’u Rwanda yagiye ikora impinduka ishaka uburyo bwo kwishyura igitego. Umutoza Habimana Sosthene yakuyemo Umwariwase Dudja ashyiramo Abimana Djamila aza no kongera gukuramo Nyirahafashimana Marie Jeanne yinjiza Iradukunda Callixte.

Ku munota wa 73 w’umukino impinduka zahiriye Amavubi, Iradukunda Callixte atsinda igitego ku mupira yari acomekewe na Ibangarye Anne Marie.

Amakipe yakomeje gushakisha ibitego byatandukanya impande zombi ariko biza kurangira zinganya 1-1.

Abakinnyi babanjye mu kibuga

Rwanda: Nyirabashyitsi Judith, Mukantaganira Joselyne ,Nyiransanzabera Milliam, Nibagwire Sifa Gloria (C) ,Maniraguha Louise ,Mukandayisenga Nadine ,Nibagwire Liberathe , Kalimba Alice ,Ibangarye Année Marie ,Nyirahafashimana Marie Jeane na Umwariwase Dudja

DR Congo: Eyale Liteli Huguette (16),Kaba Kaba Siala (7),Vukulu Nzumba Belange (3),Kalubi Yabadi Christel (5),Mawanga Muyenga Emeraude (2),Rehema Igilima Nicole (12),Kipoyi Monique Ruth (17) ,Masanga Vangu Dorcas (8) ,Mfwamba Balongo Grace (9), Lengi Salu Hornelle (10) na Kadiata Kanyanga Virgine (20).

Tanga igitekerezo