Ikipe y’u Rwanda y’abagore ntikigaragara ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 24.03.2018 saa 22:26

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru  y’abagore “Amavubi’’ yamaze gukurwa ku rutonde rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ( Federation International de Football Association) .

Uru rutonde rusohoka nyuma ya buri mezi atatu. Urwasohotse ku wa Gatanu tariki ya 23 Werurwe 2018 mtirugaragaraho Amavubi y’abagore,iyi kipe imaze igihe kirekire kigera ku mwaka n’igice  idakina umukino mpuzamahanga bikaba aribyo byatumye FIFA ikura u Rwanda ku rutonde.

FIFA yashyize u Rwanda kuri uru rutonde muri 2014. Urutonde ruheruka gusohoka  mu Ukuboza 2017 Amavubi yari ku mwanya 105 ku isi. Kugeza ubu no muri aka karere k’Afurika y’i Burasirazuba, Kenya nicyo gihugu cyonyine kigaragara kuri uru rutonde.

Dore ibihugu 5 bya mbere ku isi  :

1.Amerika

2.Ubwongereza

3.Ubudage

4.Canada

5.Ubufaransa

Ibihugu 5 bya mbere muri Afurika :

1.Nigeria

2.Ghana

3.Cameroun

4.Afurika yepfo

5.Guinea Equatorial

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo