Ikipe yo muri Kenya yaguze Bakame yanasinyishije umutoza Cassa Mbungo André

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.02.2019 saa 09:28

Umunyarwanda Cassa Mbungo André uheruka gutandukana na Kiyovu Sports, yagizwe umutoza wa AFC Leopards yo muri Kenya

Uyu mutoza wari umaze amezi atatu adafite ikipe nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports tariki 24/10/2018  ndetse mu minsi yashize byavugwaga ko ashobora gusimbura Roberto Oliveira muri Rayon Sports, yatangajwe nk’umutoza mushya wa AFC Leopards mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Cassa Mbungo André

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, AFC Leopards yatangaje ko ubu ifite umutoza mushya, uwo akaba ari Cassa Mbungo ugomba gusimbura umutoza Marco Vasiljevic watandukanye n’iyi kipe kuri uyu wa mbere.

Ubutumwe AFC Leopalds SC yacishije kuri Twitter

 

Cassa Mbungo agiye muri iyi kipe ifatirwa n’umunyarwanda Ndayishimiye Eric Bakame, ikaba kugeza ubu iri ku mwanya wa 15 mu makipe 18, aho mu mikino 10 imaze gukina yatsinze imikino ibiri gusa, itsindwa kane inaganganya kane.

Asimbuye Vasiljevic wari umaze iminsi afite umusaruro muke muri AFC Leopards dore ko yari yabwiwe ko akazi ke kari mu marembera ubwo yatsindwaga na KCB 1-0 mu minsi ishize, byongeye bakanyagirwa na Bandari FC 4-1 mu mpera z’icyumweru gishize. Ingwe ikinamo umunyezamu Bakame wabanje ku ntebe y’abasimbura ku mukino uheruka, barabarizwa ku mwanya wa 15 n’amanota 10 mu mikino 10 bamaze gukina muri shampiyona ya Kenya.

Asanzeyo Bakame

Ababiligi Luc Eymael na Ivan Jacky Minnaert ni bamwe mu batoza bazwi mu Rwanda banyuze muri iyi kipe yo muri Kenya.

Cassa Mbungo yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda guhera mu 2000 nka Rwandatel, As Kigali inshuro ebyiri, Kiyovu Sports inshuro ebyiri, Sec Academy, Police FC , Sunrise FC ndetse yagiye yitabazwa no mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.

Tanga igitekerezo