Ikipe y’Isonga igiye guseswa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.10.2014 saa 16:22

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira amaguru mu Rwanda (Ferwafa) Nzamwita Degaule yatangaje ko Ikipe y’Isonga isigaje umwaka umwe wa shampiyona ubundi igaseswa.

Nzamwita Degaule yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’iseswa ry’Isonga, amafaranga yagenerwaga azajya akoreshwa muri gahunda yitwa Isonga Programme izatangira mu Rwanda hose haba harimo ikipe y’abana muri buri karere.

Nzamwita avuga ko bafashe icyemezo cy’uko  nyuma ya 2015-2016 amafaranga yafashaga iyi kipe y’Isonga atangira gukoreshwa mu makipe y’abana bato mu duce dutandukanye mu gihugu.

isonga

Isonga yatangijwe mu mwaka wa 2011, ihita itangira gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere.  Ntiyagize amahirwe yo gukomeza muri icyo cyiciro kuko yahise imanuka mu cya kabiri. Isonga yongeye gusubira mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Minisiteri y’umuco na Siporo  isanzwe itanga amafanga angana na miliyoni 80 buri mwaka  kuri iyi kipe.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo