Ikipe y’igihugu Amavubi yazamutseho imyanya 16 ku isi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.07.2015 saa 14:27 |
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Amavubi yazamutseho imyanya 16 kuri ubu ikaba igeze kuwa 78 ku isi ku rutonde rwatangajwe na FIFA.

Urubuga rwa internet rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) rutangaza ko Amavubi azamutse imyanya 16 aho avuye ku mwanya wa 94 yari mu kwezi gushize.Muri Afurika Amavubi ari ku mwanya wa 20.

Mu Karere ka Cecafa, Uganda iri ku mwanya wa 73 yamanutse imyanya 2, Ethiopia iri ku mwanya wa 101 yamanutse imyanya 2, Tanzania iri ku mwanya wa 139 yasubiye inyuma imyanya 12, Sudan y’Epfo iri ku mwanya wa 100 yazamutse imyanya 18, Kenya iri ku mwanya wa 116 yazamutse imyanya 7,u Burundi bukaba ubwa 131 yazamutse imyanya 3.

DSC_4948
Ikipe ya Algeria niyo iri ku mwanya wa mbere muri Afurika yazamutse imyanya 2 aho iri ku mwanya wa 19 ku isi, Cote d’Ivoire ni iya kabiri muri Afurika ikaba iya 21 ku isi yazamutse imyanya 3, Ghana iri ku mwanya wa 3 muri Afurika ikaba iya 25 ku Isi yazamutse imyanya 9, Tunisia iri ku mwanya wa kane yasubiye inyuma imyanya 3 ikaba iya 32 ku isi.

Argentina iri ku mwanya wa mbere ku isi yazamutse imyanya 2, Ubudage buza ku mwanya wa kabiri bwasubiye inyuma umwanya umwe ku isi, u Bubiligi ku mwanya wa gatatu  bwasubiye inyuma umwanya umwe, Colombia ku mwanya wa kane ntabwo yigeze iva ku mwanya wayo, u Buholandi buri ku mwanya wa gatanu bwazamutse umwanya umwe.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App