Ikipe ya Somaliya U23 iragera i Kigali kuri uyu wa gatatu

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 22.04.2015 saa 11:59 |

somaliyafedeIkipe y’igihugu ya Somalia y’abatarengeje imyaka 23 iragera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu ninjoro aho ije kwimenyereza icyirere cy’u Rwanda mbere y’uko ikina n’ikipe y’igihugu, Amavubi U23 kuri uyu wa gatandatu kuri Sitade Amahoro.

Ikipe ya Somalia itozwa n’umuganda Charles Mbabazi igizwe n’abakinyi bavutse hagati ya 1994 na 1998 barahagera saa 23.20 n’indege ya RwandAir iva Nairobi mu gihugu cya Kenya.Somalia U23 irakina na Rwanda U23 mu mikino wa mbere tariki ya 25/04/2015 kuri Sitade Amahoro I Kigali. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 09/05/2015 ubere I Nairobi muri Kenya.

Ikipe izatsinda hagati y’u U Rwanda na Somalia izahura na Uganda mu mikino w’icyiciro cya kabiri iteganyijwe mu kwezi kwa gatanu mu gihe igihugu kizatsinda iyi mikino kizahura na Egypt mu mikino y’icyiciro cya gatatu izaba mu kwezi kwa karindwi.

 

Iyi mikino uri mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal nyuma yaho cyambuwe Congo Kinshasa yari kucyakira kuva tariki 5 kugeza tariki 19/12/2015, ndetse n’imikino Olempiki ya 2016 izabera i Rio de Janeiro muri Brazil.

Abagize ikipe ya Somalia
Abakinyi :
Hassan Abdinur Gesey, Abdinasir Yusuf Ahmed, Hamsa Mohamed Mukhtar, Bile Muhudin Burale, Mohamed Salah Hussein, Abdikarim Abdalla Mohamud, Ahmed Mohamed Hussein, Mustaf Khalib Hussein, Abas Amin Mohamed, Hassan Hussein Mohamed, Hassan Ibrahim Ali, Mahad Muhudin Haji, Hassan Farid Hassan, Mohamed Ali Ibrahim, Osman Yusuf Hajow, Abukar AbdikarimNur, Ali Hassan Babay, Abdifatah Abdi Osman, Abdulahi Nur Ali, Abdulahi Abdirahman Jama

Abayobozi : Hassan Mohamed Mohamud (Umuyobozi wa delegasiyo), Mbabazi Charles (Umutoza Mukuru), James Magala (Umutoza wabanyezamu), Salah Farah Muhudin (Umutoza wungirije).

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App