Ikigo Djabel yakuriyemo cyareze Rayon Sports muri Ferwafa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.06.2017 saa 13:23

Ikipe ya Rayons Sports ntiri kuvuga rumwe na Gatsibo Football Academy,ishuri ry’umupira w’amaguru ryareze umukinnyi Manishimwe Djabel.

Nk’uko bitangazwa n’umutoza akaba anahagarariye iri shuri Ntirenganya Jea De Dieu ngo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Manishimwe Djabel atarageza imyaka ntiyanatanga indezo ku ikipe y’abana yamureze.

Uyu mutoza avuga ko bakomeje gusaba Rayon Sports kubaha indezo ariko yo ntibikozwe bituma mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 iri shuri ryandikira Ferwafa risaba ko yabasabira Rayon Sports ikabaha indezo.

Ntirenganya agira ati : ”twebwe twatangajwe no kumva Rayon Sports ivuga ko Djabel yazamukiye mu ngimbi zayo kandi ari umwana twirereye barangije bamusinyisha amasezerano yomkubakinira atarageza imyka 18 y’ubukure kuko yari afite 16.Ubwo rero twandikiye Ferwafa ngo iturenganure ,ibandikira ibaruwa vuba aha hashize ibasaba ko batureba ngo twumvikane none n’ubu baranze

Manishimwe Djabel ukinira Rayon Sports
N’ubwo uyu mugabo atadutangarije indezo bifuza ariko hari amakuru avuga ko ngo Gatsibo Football Academy yifuza ko Rayon sports yabaha miliyoni ebyiri z’amanyarwanda nk’indezo cyangwa ntizamugurishe ahandi Atari bo bamwigurishirije.

Ferwafa nayo yemeje ko yandikiye Rayons Sports iyisaba ko bakegera abareze Djabel kugirango barangize ikibazo mu mahoro nk’uko umunyamabanga wayo Uwamahoro Latifah yabidutangarije.

Ikipe ya Rayon Sports nayo yemeye ko ibaruwa bandikiwe na Ferwafa ibasaba kumvikana na Gatsibo Football Academy bayibonye ariko bon go nta makosa bishinja kuko bavuga ko batanze indezo mu ikie y’Isonga aho bavuga bakuye uyu mukinnyi.

Umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yagize ati : ”Bizaterwa nyie n’icyo amategeko avuga ndetse no kureba nib anta ndezo twatanze aho twamukuye,Twe twishyiye indezo mu isonga numva nta kindi,ari mu bakinnyi bavuye muri isonga na Sec Academy ntitwabatwaye gutya rero ntacyo twishyuye.”

Manishimwe Djabel yujuje imyaka 19 muri uyu mwaka wa 2017 kuko yavutse muri 1998, akaba yarasinye amasezerano ya mbere muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2014-2015 ubwo yavaga mu Isonga

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo