Igikombe cy’amahoro cyirakomeza mu mpera z’iki cyumweru

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.06.2015 saa 15:58 |

Imikino ya kimwe cya kabiri y’igikombe cy’amahoro iratangira gukinwa mu mpera z’iki cyumweru cyo ku wa 27.06.2015 i Muhanga n’I Kigali.

Kuwa Gatandatu, Rayon Sports izakira Isonga Fc kuri Sitade ya Muhanga mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri hanyuma ku Cyumweru, APR Fc yakire Police Fc kuri Sitade ya Kicukiro.

isongapeacecup

Imikino yo kwishyura izaba kuwa kabiri, tariki 30/06/2015 aho Isonga Fc izakira ikipe ya Rayon Sports kuri Sitade ya Kicukiro hanyuma kuwa gatatu, tariki 01/07/2015, ikipe ya Police Fc yakire APR Fc kuri Sitade ya Kicukiro.

Amakipe azatsinda azahura mu mukino wanyuma uteganyijwe kuba kuwa Gatandatu tariki 04/06/2015.

Ikipe izegukana igikombe cy’amahoro izahagararira U Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup mu mwaka wa 2016.

Uko Gahunda y’ibibuga iteye :
Kimwe Cya Kabiri, Imikino ibanza

Kuwa Gatandatu, Tariki 27/06/2015
Rayon Sports vs Isonga (Muhanga, 15.30)

Ku Cyumweru, Tariki 28/06/2015
APR Fc vs Police Fc (Kicukiro, 15.30)

Imikino yo kwishyura
Kuwa Kabiri, 30/06/2015

Isonga Fc vs Rayon Sports (Kicukiro, 15.30)

Kuwa Gatatu, 01/07/2015
Police Fc vs APR Fc (Kicukiro, 15.30)

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App