Igikombe cy’amahoro 1/4 : APR FC yihanije Bugesera ku kibuga cyayo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 20.06.2017 saa 01:20

APR FC yari yasuye Bugesera FC mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro iyitsinda 2-0 bya Djihad Bizimana na Nshuti Innocent biyishyira mu mwanya mwiza wo kujya muri ½ .

Bugesera FC y’umutoza Kanyankore Gilbert yari iherutse gutsinda ibitego 2-1 APR FC ya Jimmy Mulisa kuwa Kane w’icyumweru gishize mu mukino usoza shampiyona, biyibuza amahirwe yo kurangiza ku mwanya wa kabiri kuko wafashwe na Police FC.

Aya makipe yongeye guhura kuri uyu wa Mbere ku kibuga cya Bugesera FC kitari cyiza, APR FC itangira umukino isa n’ibanza kuyiga ku buryo iminota 10 yarangiye umupira ukinirwa hagati, nta gusatira kwahagurutsa abafana kubayeho.Bugesera yaje kubona coup franc nziza ku munota wa 13 ku ikosa Imanishimwe Emmanuel yari akoreye Guindo Abdallah ariko ntiyagira icyo ibyara.

Umukino wahindutse ku munota wa 20 ubwo Nshuti Innocent yazamukanaga umupira ku ruhande rw’ibumoso agiye gutambuka kuri myugariro Muhire Anicet bita Gasongo, amukururira mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga penaliti n’ikarika y’umutuku.Penaliti yatewe neza na Bizimana Djihad, umunyezamu Kwizera Olivier agerageje gukurikira umupira asanga wagiye mu rundi ruhande biba igitego 1-0.

Nyuma yo gutsindwa igitego no kubona ikarita y’umutuku kuri myugariro byabaye ngombwa ko Kanyankore akora impinduka atateguye akuramo Iradukunda Bertrand wari wazonze APR FC, yinjiza myugariro Rucogoza Aimable Mambo kugira ngo yirinde kwinjizwa byinshi.

Igice cya mbere kijya kurangira, APR FC yongeye kubona uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira Sibomana Patrick Pappy yatanze kuri Nshuti ariko ujya hanze iminota 45 n’ibiri y’inyongera irangira ari igitego 1-0.

Bugesera yaherukaga gutsinda APR mu kukino wa shampiyona

Mu gice cya kabiri, Mulisa yakoze impinduka akuramo Sibomana Patrick aha umwanya rutahizamu Issa Bigirimana kugira ngo yotse igitutu Bugesera FC yari isigaranye abakinnyi 10 mu kibuga.

Ku munota wa 49, Kwizera Olivier yagobotse Bugesera FC yari igiye gutsindwa igitego cya kabiri ku ishoti riremereye Issa Bigirimana yateye ahagana ku mutambiko wo hejuru Kwizera arirambura awushyira hanze. Uyu munyezamu ntibyamuhiriye ko akomeza kurwana ku ikipe ye kuko ku munota wa 54 yatsinzwe igitego cya kabiri na Nshuti Innocent ku mupira mwiza yari ahawe na Bizimana Djihad wigaragaje cyane muri uyu mukino.

Kanyankore yagerageje gukora izindi mpinduka akuramo Guindo Abdallah yinjiza Mugenzi Bienvenu ari nako APR FC yasimbuzaga Hakizimana Muhadjili aha umwanya Onesme Twizerimana kugira ngo ikomeze isatire.Izi mpinduka nta cyo zabashije guhindura ku bitego, umukino warangiye APR FC itsinze Bugesera FC 2-0.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Nyamirambo mu cyumweru gitaha.APR FC ikaba iteye intambwe igana muri ½ aho ishobora kuzahura n’ikipe izava hagati ya AS Kigali na Amagaju FC; izi zo zaguye miswi 1-1 uyu munsi.

Mu mikino yabaye ku Cyumweru, Rayon Sports ifite igikombe cy’umwaka ushize yatsinze Police FC ibitego 2-1 naho Espoir FC na Marines FC zinganyiriza i Rubavu 1-1.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Bugesera: Kwizera Olivier,Uwacu Jean Bosco, Mugabo Ismaël, Turatsinze Hertier, Muhire Anicet Gasongo, Nzabanita David, Iradukunda Bertrand, Bigirimana Shaban, Ikecukwu Samson, Ssentongo Faruk, Guindo Abdallah

APR FC: Kimenyi Yves, Ngabo Albert, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Sibomana Patrick na Nshuti Innocent

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo