Igifungo cy’umwaka Jose Mourinho yari yahawe cyasimbujwe ihazabu

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.02.2019 saa 09:52

José Mourinho wahoze atoza Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza yemeye ko yanyereje imisoro akiri Umutoza wa Real Madrid muri Espagne.

Mourinho yagejejwe mu rukiko ku italiki ya  5 Gashyantare 2019 ndetse yemera igifungo cy’umwaka yahawe ariko ahitamo kwishyura 160 160 by’amadolari aho kujya muri gereza. Aya aziyongeraho ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amayero yari yaciwe. Uru rubanza rwa Mourinho wirukanwe muri Manchester United mu Ukuboza 2018 rwaburanishijwe mu muhezo.

Umunya-Portugal w’imyaka 56 yashinjwaga n’abayobozi bashinzwe imisoro muri Espagne ko atishyuye miliyoni €3.3 ubwo yatozaga ikipe ya Real Madrid mu 2011-2012.  BBC yanditse ko biba gake ko Espagne itanga ibihano biri munsi y’imyaka ibiri ku bagaragaweho ibyaha ku nshuro ya mbere.

Jose Mourinho

Abashinjacyaha bavuze ko yakoranye n’ibigo bitanga imisoro mike byo mu mahanga nk’ibyo muri British Virgin Islands n’ahandi mu bikorwa bye byo kugurisha amashusho ye, ahunga kwishyura imisoro ihanitse.

José Mário dos Santos Mourinho Félix yiyongereye ku bihangange mu Isi ya ruhago bakurikiranyweho kunyereza imisoro muri Espagne.  Muri Mutarama 2019, Rutahizamu wa Juventus n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo Dos Santos Aveiro yemeye kwishyura ihazabu ya miliyoni €18.8 ahamwe n’icyaha cyo kunyereza imisoro, akatirwa igifungo gisubitse cy’amezi 23.Yakinaga muri Real Madrid yari ahuriyemo na Mourinho ubwo ibyaha byo kunyereza imisoro byakorwaga hagati ya 2010 na 2014.

Undi mukinnyi wanyuze muri Real Madrid, Xabi Alonso na we akurikiranyweho kunyereza imisoro ingana na miliyoni €2 ariko ibi birego arabihakana.

Umunya- Brésil ukina muri iyi kipe, Marcelo Vieira, we yemeye igifungo gisubitse cy’amezi ane muri Nzeri 2018 kubera gukoresha ibigo by’imahanga mu kugenzura amafaranga yinjiza.

Iyi nkubiri yanageze mu yandi makipe nka FC Barcelone aho umukinnyi wayo Lionel Messi na Neymar bakinanaga akaza kugurwa na Paris St Germain yo mu Bufaransa bashyizwe mu majwi ko banyereje imisoro.

Tanga igitekerezo