Icyo Rayon Sports itangaza kuri Rwatubyaye na Caleb bagiye Iburayi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 31.01.2019 saa 11:40

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buravuga ko Rwatubyaye Abdoul na Bimenyimana Bonfils Caleb, bari abakinnyi bayo berekeje ku mugabane w’u Burayi mu nzira zinyuranyije n’amategeko.

Tariki 17 Mutarama 2019 , Rwatubyaye yerekeje muri FC Shkupi yo muri Macedonia gukora igeragezwa,anagira amahirwe yo gusubira ku mugabane w’u Burayi nyuma y’ibihano by’imyaka atatu yari yarigeze gufatirwa kubera gutoroka ubwo yari mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20.Ku rundi ruhande tariki 26 Mutarama 2019, Bimenyimana Bonfils wari umaze umwaka n’igice yerekeje mu ikipe ya FK RFS mu gihugu cya Latvia aho yasinye amasezerano y’imyaka itatu.

Visi Prezida wa Rayon Sports Muhirwa Freddy,  avuga ko Rwatubyaye yagiye mu ikipe idashaka guha Rayon Sports ibihumbi 50 by’amadolari ari na yo mpamvu bamuhitishijemo kugaruka mu Rwanda cyangwa kujya muri Libya ahari ikipe ishobora kubahiriza ibyo bifuza.  Ati “Amasezerano ya Rwatubaye ateganya ko ashobora gusohoka mu ikipe, ikipe izamugura iduhe ibihumbi 50 by’amadolari, ikipe agiyemo yo ntiyashatse gutanga ayo mafaranga kandi ntabwo ari na yo twaganiriye. Yo ariko irashaka kumurera amezi atandatu, ubundi bazatwishyure mu isoko ritaha.

Rwatubyaye Abdul

Akomeza agira ati “Rero umukinnyi nka Rwatubyaye ukomeye ukajya kumutangira ubuntu twavuze ko ibyo bidashoboka. Twe twari twamubwiye ko hari ikipe yo muri Libya yashakaga kutwishyura ayacu na yo ikamwishyura, twaramubwiye tuti amahitamo ni abiri, kugaruka mu Rwanda akadukinira cyangwa akajya gukina muri Libya. Iyo kipe ntacyo iravuga, we yari yahisemo kujya muri Libya.”

Muhirwa Freddy avuga kandi ko bazatanga uburenganzira bwo guha Caleb icyangombwa cyo gukina mu ikipe ye nshya nibamara gukemura ikibazo cya Aigle Noir yamugurushije itabimenyesheje Rayon Sports.

Ati “Caleb ntabwo ari twe tumugurishije nta nubwo n’ibyo bintu tubizi, twabyumvise nk’abandi bose ikipe ya Aigle Noir y’i Burundi ni yo yagiye mu byo kumugurisha kugeza bamwohereje nta ruhushya tumuhaye gusa amaherezo Rayon Sports ni yo ifite impapuro za Caleb za FIFA. Nanone umuntu washatse kugenda ntiwamutangira ariko aho bizagana ni uko bazagaruka kutureba, turebe icyakorwa. Ntitwamureka ngo agende gutyo, tuzareba icyo amategeko ateganya.”

Bimenyimana Caleb Bonfils

Akomeza agira ati “Hari amasezerano umukinnyi afitanye na Rayon Sports, ari no muri federasiyo, ni nayo tugenderaho. Avuga ko mu gihe umukinnyi asinyiye indi kipe mbere yo kurangiza mu mwaka wa kabiri ayacu ahabwa 60% naho twe tugahabwa 40%. Ntabwo twe twamugurishije, ubwo Aigle Noir izaza idusobanurire ayo masezerano ya mbere.”

Nyuma yo gutakaza aba bakinnyi, Rayon Sports yahise iha andi masezerano Mutsinzi Ange Jimmy mu gihe ayo yari afite yari yarangiye tariki 01 Mutarama 2019. Inakeneye kandi rutahizamu ugomba gusimbura Bimenyimana Bonfils Caleb n’kuko byemezwa na Muhirwa aho ari Jules Ulimwengu umurundi ukinira Sunrise FC bari bamaze iminsi mu biganiro.

src: Imvaho Nshya

Tanga igitekerezo