Icyo Karekezi yifuza ngo Amavubi abone ba rutahizamu batyaye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.01.2018 saa 16:25 |

Umutoza mukuru wa Rayon Sports Karekezi Olivier yagiriye inama Minisiteri ya siporo gushakira Amavubi ba rutahizamu babiri b’abanyamahanga kugira ngo abavuka mu Rwanda babigireho.

Uyu mutoza yabitangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo ubwo yari amaze kunyagira Police FC ibitego 4-0,mu mukino wa kabiri  w’igikombe cy’Intwali, aho yavuze ko ubuyobozi bwa MINISPOC bwagashakiye Amavubi ba rutahizamu batyaye kugira ngo Mubumbyi na bagenzi be bashinzwe gushakira Amavubi ibitego babigireho babashe kuritaha.

Haracyari ikibazo muri ba rutahizamu b’abanyarwanda

Yagize ati “Icyo navuga ababishinzwe muri MINISPOC, bagerageze nibura, koko turabyishimiye ko abana b’abanyarwanda bakina; mu bwugarizi turabafite, hagati turabafite, ariko bagerageze mu ikipe y’igihugu bavuga bati nibura reka tworoshye tuvuge ko tuguze ba rutahizamu babiri b’abanyamahanga batsinda ibitego noneho na ba bana b’abanyarwanda barebe icyo babigiraho.

Nshuti Innocent aracyafite byinshi byo kwiga

Kuko niba ari uku bimeze, abafana b’ikipe y’igihugu bazajya bategereza ibyishimo babibure kuko igihe ufashe umukinnyi nka Mubumbyi ukamukinisha iminota 80 nta shoti aratera byibuze ngo agerageze umunyezamu nta kindi wakora.

Biramahire Abeddy ntacyo yakoze mu busatirizi

Karekezi yavuze ko kuba abakinnyi bo mu Rwanda batagifite abakinnyi benshi bashoboye bigiraho,bibagiraho ingaruka kuko nyuma yo kugabanya umubare w’abanyamahanga umupira w’amaguru mu Rwanda wasubiye hasi.

Mubumbyi nta mupira n’umwe yateye mu izamu muri iyi Chan

Karekezi yibukije abanyarwanda ko icyatumye mu gihe cyabo bakomera ari uko bigiye ku bakinnyi bakomeye nka Julien Ndagano, ba Milly Hassan kandi bose bari abanyamahanga

Kugarira cyane byakozeho Amavubi

Amavubi yinjije igitego kimwe mu mikino ya CHAN

Amavubi yasezerewe mu mikino ya CHAN 2018 atsinze igitego 1 gusa nacyo cyatsinzwe na Myugariro Manzi Thierry.

Manzi Thierry niwe watsindiye u Rwanda igitego rukumbi ruvanye muri Chan 2018

 

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App