Icyiciro cya kabiri : Interforce FC yatsinze umukino wa mbere muri ¼

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.07.2016 saa 20:35

Interforce FC yatsinze ibitego 2-1 Vision Jeunesse Nouvelle  mu mukino wa mbere muri ¼ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

umutoza wa Interforce FC Nkotanyi Ildefonse  avuga ko bafite icyizere cyo gukomeza muri ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda umukino ubanza ariko birasaba gukora cyane.

Yagize ati “ kuba twarabashije gutsinda uyu mukino birashoboka ko nuwo kwishyura twabasha kuwitwaramo neza nubwo ari twe twari twakiriye birumvikana ko turamutse tunganyije ubusa ku busa iwayo twahita tubona itike ya ½ cy’irangiza”.

Umukinnyi wa Interforce FC
Umukinnyi wa Interforce FC

Mpawe Ismael umutoza wa Vision Jeunesse Nouvelle avuga ko kuba baratakaje uyu mukino bitabaca intege dore ko babonye igitego 1 muri uyu mukino.

Yagize ati “ Hari amakosa ba myugariro banjye  bakoze hagati mu mu mukino ari nabyo byatuviriyemo gutsindwa ibitego bibiri ariko mu mukino wo kwishyura tuzagerageza kubikosora”.

Uko imikino  ya ¼ mu mikino ibanza yagenze

Kirehe FC 1-1 Vision FC

SORWATHE FC 1-2 Pepiniere FC

Interforce FC 2-1 Vision JN

United Stars 1-1 Etoile de l’est.

Imikino yo kwishyura izaba kuwa Gatatu tariki ya 27 Nyakanga

Vision FC vs Kirehe FC (Mumena, 14h30)

Pepinière FC vs Sorwathe FC (Ferwafa, 14h30)

Vision JN vs Interforce FC (Umuganda, 14h30)

Etoile de l’Est vs United Stars FC (Ngoma, 14h30).

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo