Icyiciro cya 2 : Intare FC Zasezereye Unity FC zerekeza muri 1/2-Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.06.2018 saa 21:34

Intare FC yatsinze 1-0 Unity Gasogi ihita iyisezerera, biyihesha itike ya 1/2 cy’irangiza mu cyiciro cya kabiri mu mukino wo kwishyura wa 1/4 wabereye ku Kicukiro kuri iki Cyumweru tariki 3 Kamena 2018. Umukino ubanza amakipe yari yanganyije 0-0.

Mu mukino wo kwishyura, Intare zasabwaga byanze bikunze gutsinda kuko kunganya kose kwari kuvamo ibitego kwari kuba guhaye itike Unit y’i Gasogi.

Kubona ko umukino wari ukomeye byagaragariraga kuva ku muryango winjira kuko abafana bari benshi cyane biganjemo abafana abasanzwe bafana APR FC bari baje gufana barumuna babo.

Abenshi mu bafana ba APR FC batangaje ko bari baje gutera inkunga mu bitugu abakinnyi b’Intare FC ariko ngo banaje kwereka KNC nyiri Unity Gasogi ko abakinnyi b’Intare atari ibibwabana by’intare nkuko ngo aherutse kubitangaza.  Umwe yagize ati ” Twaje turi benshi ngo twereke KNC ko nta Ntare itajya iba ikibwana. Yatutse ikipe yacu ninayo mpamvu biri bumugiraho ingaruka.

Mugunga Yves niwe watsindiye Intare igitego cyazihesheje itike izerekeza muri 1/2. Ni igitego yatsinze ku munota wa 70 nyuma y’uko umunyezamu wa Unit yateye ishoti akarihereza umukinnyi w’Intare wahise ahereza Mugunga wari wakomeje gusirisimba imbere y’izamu rya Unity, acenga myugariro umwe, anacenga nyezamu wa Unit atsinda igitego.

Gutsinda kw’Intare FC byaturutse ahanini ku gusimbuza neza mu gice cya kabiri. Niyigena Shawali yasibumwe na Sindambiwe Protais, Barakabaho Autin asimbura Nyandwi Charles. Mu minota yanyuma , Mugunga Yves yasimbuwe na Ruberwa Emmanuel.

Abakinnyi ba Unit bakomeje gushakisha uko bakwishyura ariko biba iby’ubusa, umukino urinda urangira bikiri 1-0.  Nubwo Unity itabashije gutsinda, Ishimwe Saleh ukina hagati mu kibuga, Nkubana Marc ukina iburyo ahagana inyuma ni bamwe mu bagaragaje ubuhanga muri uyu mukino wari urimo ishyaka kandi iryoheye ijisho ry’abawurebaga.

Muri 1/2 Intare FC izahura na Pepiniere FC naho AS Muhanga ihure na Sorwathe. Izizakomeza ku mukino wanyuma zizahita zibona itike izizamura mu cyiciro cya mbere, Azam Rwanda Premier League.

Uko imikino ya 1/4 yose yagenze:

Sorwathe FC 2-1 United Stars (Agg.2-1)
Pepiniere FC 0-0 Vision JN (Agg.2-1)
AS Muhanga 2-1 Rwamagana City (Agg.4-1)
Intare FC 1-0 Unity FC (Agg.1-0)

Amafoto :

 

  

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo