Icyateye Nirisalike Salomon gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.04.2019 saa 09:32

Myugariro w;ikipe y’igihugu Amavubi akaba akinira Tubize FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi Nirisalike Salomon yatanze imbaraga ze mu kuzamura umupira w’iwabo i Rubavu no mu Rwanda muri rusange aho yashinze ishuri ryijyisha ruhago muri ako karere kugira ngo abana bahatuye babone ubufasha mu gukina bitandukanye n’uko uyu mugabo we yatangiriye umupira mu buzima bugoranye.

Kuradusenge Saidi ukuriye Nirisalike Fuundation atangaza ko ubuzima bubi ba Salomon Nirisalike bigiyemo umupira ari bwo bumutera gutanga imbaraga ze kugira ngo abana bari kuzamuka ubu babone ubufasha buborohereza kwiga no kuzamura impano zabo muri ruhago.

Salomon Nirisalike ubu akinira AFC Tubize

Abana 44 barererwa muri iri shuri bari munsi y’imyaka 20 batangaza ko iri shuri ryababereye igisubizo. bakaba bifuza gutera ikirenge mu cya Nirisalike Salomon.

Muri iri shuri, abana bigamo nta na kimwe bishyuzwa. Ibikoresho barabihabwa kandi Nirisalike Foundation ni yo yishyura abatoza n’abandi bakozi b’iri shuri.

Nirisalike Salomon ni umukinnyi ukina yugarira mu ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi no ku ikipe ya Tubize ibarizwa mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’ Ububiligi.

Tanga igitekerezo