Ibyo Inama rusange y’abanyamuryango ba Mukura VS yagezeho

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.08.2016 saa 01:38

I Inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Mukura Victory Sport et Loisir yemeje ko iyi kipe izakoresha ingengo y’imari ingana na Frw 159 622 229 mu mwaka w’imikino wa 2016/2017.

Ibi byemejwe mu nteko rusange yateraniye kuri Gallileo Stadium Hotel, kuri iki cyumweru taliki 14 Kanama 2016 iyobowe na Prezida wa Mukura Nizeyimana Olivier.

Ku murongo w’ibyigwa hari :

  • Kwakira abanyamuryango bashya
  • Kumurika uko umutungo wakoreshejwe
  • Kwerekana abakinnyi bashya
  • Raporo y’umunyamabanga mukuru
  • No Kungurana ibitekerezo.
Umuyobozi wa Mukura ari kumwe n'umunyamabanga mukuru
Umuyobozi wa Mukura ari kumwe n’umunyamabanga mukuru

Hamuritswe abakinnyi bashya batandatu

Nyuma yo kwakira abanyamuryango bashya, Perezida Olivier yeretse abakunzi ba Mukura abakinnyi bashya batandatu ikipeyaguze aribo : Bukuru Christophe (Rwamagana), Ndikumana Patrick (Rwamagana), Bagiyrayezu Fabien (Rwamagana), Simpenzwe Hamidu, Hassan (Marines) na Djumaine Hassan (Rwamagana) bose bahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Perezida Nizeyimana yanavuze ko Mukura yongereye amasezerano abakinnyi batandatu aribo : Ally Niyonzima, Zagabe Jean Claude, Aristide Habihirwe, Gasongo Jean Pierre, Ibrahim Nshimiyimana, na Abou Ndayegamiye.

Uko umutungo wakoreshejwe

Samvura Paulin, umucungamutungo wa Mukura, yavuze ko Mukura yakoresheje miliyoni 156 345 587 mu mwaka ushize. Yavuze ko Mukura izakoresha muri uyu mwaka miliyoni ya 159, 622, 229.

Aya mafaranga azaturuka ku Karere ka Huye kazatanga miliyoni 102 700, isosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express itange miliyoni 24 562 400 Kampani ijyana abayislamu i Mecque ya Fahico itange milliyoni 15 244 180 , abanyamuryango bishakemo 3 725 000, Ku kibuga hinjire 9 186 768 na Azam (umuterankunga wa Shampiyona) itange 4 903 837.

Ibikorwa Mukura iteganya muri uyu mwaka

1. Kubaka ikipe itsinda kandi igomba kuzana igikombe
2. Gushaka abaterankunga kugira ngo ikomeze kwiyubaka
3.Kubaka Fan Clubs (zisanga iya Huye na Kigali)
4 Gushaka umushinga wafasha Mukura mu gihe yaba itagifite abaterankunga
5 Gukangurira abanyamuryango kugura amakarita. Ni nyuma y’uko byagaragaye ko abanyamuryango bafite amakarita ari 12 gusa.
6. Gushishikariza abafana b’abagore n’abagabo kwitabira kuza kureba imikino ya Mukura kuri Stade Huye ikipe yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Republika.

Ubutumwa bwa Perezida Nizeyimana

Nizeyimana Olivier, yasabye abakunzi ba Mukura kudacika intege bakagira uruhare mu kubaka ikipe yabo. Yijeje abanyamuryango ko inkunga ya Volcano Express (abereye umuyobozi) itera inkunga Mukura VS, itazigera ihagarara. Yagize ati : ’’Ntabwo tugomba gucika intege, amafaranga ntanga nanjye sinzayahagarika,, …..
Umbwiye uti va ku mwanya wa Perezida, ufashe Mukura, nabikoraaaaa, sinyatanga kuko ndi Perezida’’

Yunzemo ati :’’ Twe dushaka igikombe. Njya numva ngo hari abavuga ngo kiragurwa. Ibyo sinzi ko bibaho. Ariko nyabuneka dushake igikombe, twe tuzagikinira ntabwo tuzakigura.’’

Nizeyimana yanaboneyeho gusaba abakunzi ba Mukura gushyigikira abakinnyi bashya bakirinda amagambo aca intege avuga ngo bavuye mu makipe aciriritse.

Nizeyimana ati : ’’ Amagambo yo kuvuga ngo dufata abakinnyi bo mu ikipe imanutse, biriya si byiza. Byica morali yabo. Turangwe n’ubupfura. Twitoze kubaka, ariko se abo bagenda bo twumva ngo ni abahanga bo tuba twabaguze se ari abahanga ? Muhadjiri tumuzana yari akomeye se ?”

Umutoza Okoko agomba kuza agasinya amasezerano

Prezida wa Mukura yavuze ko bamaze kumvikana n’umutoza Okoko Godefroid kugira ngo ahabwe amasezerano mashya. Nizeyimana avuga ko Okoko yakabaye yarasinye amasezerano mashya, gusa biza guhagarikwa n’uko yatinze kuva i Burundi aho yagiye gusura umuryango we.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo