Iby’ingenzi wamenya mbere y’umukino wa Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa gatandatu

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 20.04.2019 saa 10:57

Ni umukino wa 90 muri rusange, ukaba uwa 50 muri shampiyona, Rayon Sports irakira APR FC kuri uyu wa Gatandatu kuri stade Amahoro i Remera, zombi zikina umunsi wa 23 wa shampiyona mu mukino ushobora gutanga icyerekezo cy’igikombe.

APR FC ifite amanota 54 ku mwanya wa mbere mu gihe Rayon Sports ifite amanota 48 ku mwanya wa kabiri. Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa APR FC birayongerera amahirwe menshi mu rugamba rwo gutwara shampiyona y’uyu mwaka mu gihe Rayon Sports, yo byayigarurira icyizere cyo gukomeza guhatana kugeza ku munsi wa nyuma.

Rutanga araba ahura na APR FC yamureze

Ku mukino nk’uyu, akenshi usanga ari wo mwanya ubuyobozi bw’amakipe yombi buganiriza cyane abakinnyi. Uretse kubemerera uduhimbazamusyi twisumbuye, abakinnyi bashyirwa ku gitutu gikomeye cyo kwirinda ko ikipe yabo itakaza umukino, byanashoboka bagashyirirwaho umwiherero wihariye.

Mu mikino itandatu iheruka guhuza amakipe yombi, habonetsemo amakarita atatu atukura n’amakarita y’umuhondo atari make. Mu gihe imikino ibiri iheruka guhuza amakipe yombi yayobowe na Uwikunda Samuel, yombi igatsindwa na APR FC, Ishimwe Claude ‘Cucuri’ yahawe kuyobora umukino wo kuri uyu wa Gatandatu. Uyu, yaherukaga kuyobora iyi clasico muri Nzeli 2018, Rayon Sports itsinda APR FC 1-0.

Ishimwe Claude ‘Cucuri’ (hagati) niwe wahawe kuyobora uyu mukino

Bwiriza Nonati na Mutuyimana Dieudonné nibo bazaba ari abasifuzi bo ku ruhande mu gihe uwa kane ari Hakizimana Louis.

Mbere y’uko aya makipe yesurana kuri Stade Amahoro, dore bimwe mu by’ingenzi bishobora gufasha buri kipe gutsinda uyu mukino.

Abatoza ku mpande zombi

Roberto Oliveira wa Rayon Sports na Zlatko Krmpotić wa APR FC, bafite urufunguzo rw’ibyishimo kuri uyu wa Gatandatu. Gukina neza ku ruhande rwa Rayon Sports bigomba kwiyongeraho kujyana n’intsinzi kuri iyi kipe imaze imikino ibiri idatsinda uyu mukino w’abakeba.

Mu gihe yashobora gusoma neza umukino, agakora impinduka (asimbuza) mu buryo bukwiye, Robertinho n’abakinnyi be bashobora kwitwara neza kuri uyu wa Gatandatu.

APR FC irasa naho nta mwimerere w’umukino ifite kuva iri mu biganza by’uyu mutoza w’umunya-Serbia ariko nanone umupira wayo wihariye ikina, iwubyaza umusaruro ikabona intsinzi, aho kuva itangiye gutozwa na Zlatko imaze gutakaza amanota abiri y’umukino yanganyijemo na Kirehe FC.

Amahitamo y’abakinnyi 11 babanza mu kibuga, gufasha abakinnyi be guhuza mu kibuga hagati n’abataha izamu, akababwira ko bagumana umupira cyane bishobora guhesha Zlatko kwitwara neza kuri uyu wa Gatandatu.

Imikinire y’amakipe yombi ugendeye ku babanza mu kibuga

Nta gihindutse, buri kipe ishobora kwifashisha abakinnyi batatu mu bwugarizi, Rayon Sports igakina uburyo bwa 3-5-2 aho yakoresha Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Habimana Hussein- Donkor Prosper, Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier ‘Sefu’- Iradukunda Eric ‘Radu’, Rutanga Eric- Michael Sarpong na Ulimwengu Jules.

APR FC yo ishobora gukoresha uburyo bwa 3-4-3: Rusheshangoga Michel, Rugwiro Hervé, Buregeye Prince- Mugiraneza Jean Baptiste, Niyonzima Ally, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Omborenga Fitina- Nshuti Savio Dominique, Hakizimana Muhadjiri na Byiringiro Lague.

Mazimpaka André vs Kimenyi Yves

Mazimpaka André umaze gutsindwa ibitego bitatu mu mikino 11 iheruka yakiniye Rayon Sports muri shampiyona, ni umwe mu banyezamu bahagaze neza muri iyi minsi mu Rwanda. Guhagarara mu izamu ry’ikipe y’abafana benshi kuri uyu wa Gatandatu, ni wo mwanya mwiza wo kubemeza ko koko akomeye dore ko igeragezwa rya mbere yaritsinzwe mu gikombe cy’Intwari, yinjizwa igitego na Nshuti Savio Dominique.

Mazimpaka André

Kimenyi Yves arasabwa kuba umugabo no kugira umutima ukomeye kuri uyu wa Gatandatu dore ko ku wa Mbere w’iki cyumweru aribwo hasohotse amashusho agaragagaza ubwambure bwe. Uyu munyezamu yubatse izina ahereye ku mukino wahuje amakipe yombi mu 2017, kuri Stade ya Kigali, Rayon Sports inganya na APR FC igitego 1-1.

Kimenyi Yves

Kuva icyo gihe, Kimenyi amaze gukina uyu mukino inshuro icyenda, atsindwa eshatu, ikipe ye inganya rimwe. Muri iyi mikino, yinjijwemo ibitego umunani, imikino ibiri irangira izamu rye nta gitego kinjiyemo.

Habimana Hussein vs Hakizimana Muhadjiri

Myugariro wa Rayon Sports yagarutse mu bakinnyi bitabazwa nyuma yo gusiba umukino wa AS Kigali kubera amakarita. Habimana Hussein ni umwe mu bakinnyi bagoye cyane Hakizimana Muhadjiri mu mikino bamaze guhiriramo haba mu gikombe cy’Intwari n’igihe yari akiri muri Police FC. Aba bakinnyi bombi bakaba barigeze kubana mu nzu.

Muhadjiri akunze kwibasira Rayon Sports

Hakizimana Muhadjiri amaze imikino itatu atabona izamu rya Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda ibitego bitatu mu mikino ibiri. Kuri uyu wa Gatandatu, hitezwe kureba niba uyu rutahizamu ugira amashoti akomeye, yongera ibitego bye, atsinda umunyezamu Mazimpaka bakinannye muri Mukura Victory Sport. Muhadjiri azaba ashaka igitego 11 muri shampiyona.

Buregeya Prince vs Michael Sarpong

Ku nshuro ya kane, bombi bagiye guhura. Myugariro wa APR FC ukiri muto afite akazi katoroshye ko guhagarika uyu rutahizamu w’imbaraga wa Rayon Sports, wamutsindanye igitego mu mukino wa shampiyona uheruka guhuza amakipe yombi.

Michael Sarpong ni umwe muri ba rutahizamu bakubagana cyane, aho yagiye agora abakinnyi ba APR FC mu mikino itatu amaze guhura nayo. Uyu munya-Ghana azaba ashaka igitego 11 muri shampiyona.

Donkor Prosper vs Mugiraneza Jean Baptiste

Ni undi munsi wo guhangana kuri Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, ukaba n’umukino wa mbere kuri Niyonzimana Ally ariko abakinnyi babiri bakina hagati: Donkor Prosper Kuka wa Rayon Sports na Mugiraneza Jean Baptiste wa APR FC ni bo bazaba bubakiweho muri uyu mukino.

Donkor Prosper

Donkor Prosper agiye gukina uyu mukino ku nshuro ya kane. Nta gushindikanya ko ari we uzakoreshwa nk’urukuta rukingira ubwugarizi bwa Rayon Sports, aho afite akazi gakomeye ko gusubiza inyuma no kwambura abakinnyi b’imbere ba APR FC imipira. Mu mikino y’abakeba uyu munya-Ghana yakinnye, Rayon Sports yatsinzemo inshuro imwe, itsindwa ibiri.

Mugiraneza Jean Baptiste

Mugiraneza Jean Baptiste uri gukina uyu mukino w’abakeba mu mwaka wa cyenda, ni umwe mu bakinnyi bazi uko ukinwa kurusha abandi bazaba bari mu kibuga. Afite akazi gakomeye, aho azaba ahanganye n’abarimo Niyonzima Olivier Sefu ababuza guhuza n’abashakira ibitego Rayon Sports.

Michael Sarpong amaze gutsinda igitego kimwe mu mikino itatu yahuyemo na APR FC
Niyonzima Olivier Sefu ashobora gukinishwa inyuma ya ba rutahizamu
Nshuti Savio yatsinze igitego cyatandukanyije impande zombi muri Gashyantare
Rayon Sports iraba idafite umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga,
Tanga igitekerezo