Ibyavuye mu nama idasanzwe yo gukemura ubwumvikane bucye buri muri Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.05.2018 saa 18:37

Mu nama yihutirwa yaraye ihuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abahagarariye abafana yafashe imwe mu myanzuro yo guhosha amakimbirane arimo  inemeza kugarura uwahoze ari umutoza wayo wungirije Witakenge Jeannot.

Iyi nama yabereye mu Nzove yigaga ku bibazo by’umwiryane bishingiye ahanini ku kutumvikana hagati ya komite iriho ndetse n’itsinda rivugwa ko riyirwanya ngo riyobowe na Muhirwa Prosper wahanwe na CAF.

Iri tsinda rishinjwa guteza umwiryane mu ikipe ndetse no guha ruswa bamwe mu bakinnyi ngo bitsindishe. Ibi byafashe intera ubwo mu ijoro ryo kuwa gatatu iri tsinda ryashagaka kurwana n’umutoza mukuru Ivan Minnaert  n’umunyamabanga King Bernad bavuye i Huye gukina na Mukura.

Muri iyi nama uretse guhosha aya makimbirane hafatiwemo n’indi myanzuro irimo kwinginga umutoza mukura Ivan Minnaert akemera ko uwahoze amwungirije Jeannot Witakenge agaruka mu kazi , umutoza akaba yabyemeye.

Muri iyi nama kandi uruganda rwa Skol rwemeye kugurira abakinnyi bose costumes zizajyaho ikirango cya skol na Rayon Sports. Uyu muterankunga kandi yemeye ko ariwe uzajya ahemba abatoza bose b’iyi kipe.

Rayon Sports kandi ngo igiye kugura imodoka mu minsi ya vuba igashyirwaho ibirango byayo n’ibya skol, Skol ikaba yemeye ko izajya itanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 buri kwezi kubera ibyo birango byayo bizaba biri kuri iyi modoka.

Skol kandi igiye gutangira kujya ihemba umukinnyi witwaye neza buri kwezi muri iyi kipe ndetse yanemeye gutera inkunga buri fan club yose izashinga akabari ikayiha ibisabwa byose kugirango gatangire gakore neza.

Muri iyi nama kandi havugiwemo ko ubujurire bwa Rayon Sports na Muhirwa Prosper muri CAF bwateshejwe agaciro ibihano bahawe bikaba bigomba kugumaho.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo